Minisiteri ya siporo yiseguye ku Banyarwanda ku bitaragenze neza birimo umuvundo wabaye ubwo hatahwaga sitade Amahoro ku mugaragaro .
Yagize iti: “Minisiteri ya Siporo irabashimira uburyo mwitabiriye ku munsi w’ejo igikorwa cyiswe ‘Ihuriro ni mu Mahoro’ cyabereyemo umukino wahuje APR FC na Rayon Sports. Byari byiza cyane kubabona mwese muri sitade yanyu.”
Yakomeje itanga amakuru ku bantu batandatu bajyanywe kwa muganga kubera umuvundo wabaye mu myinjirize.
Iti: “Dushimiye abashinzwe umutekano ndetse n’inzengo z’ubutabazi bafashije abaje kuri sitade bose. Abagize ibibazo bose barafashijwe na bakeya bagiye kwa muganga baratashye,umwe niwe abaganga bakiri kwitaho.”
Iyi Minisiteri kandi yasoje yisegura ku bitaragenze neza isezeranya kuzakosora ubutaha.
Yagize iti: “Tuboneyeho kandi kubiseguraho ku bitaragenze neza mu buryo bwo kwinjira muri sitade Amahoro. Turabizeza ko twafashe ingamba zo gukosora ibitaragenze neza.”