Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 13 Kamena, U Rwanda rwakiriye icyiciro cya 18 cy’impunzi n’abasaba ubuhungiro 113 bo muri Libya.
Ni icyiciro kirimo abaturutse mu bihugu bitandatu birimo Sudani y’Epfo, Seychelles, Eritrea, Ethiopia, Côte d’Ivoire, na Somalia. U Rwanda rwakiriye izi mpunzi nyuma y’uko rwari rwakiriye iz’icyiciro cya 17 ziturutse muri Libya tariki 21 Werurwe 2024, zisaga 91 zari zimaze igihe zibayeho nabi zishaka kujya gushakira imibereho ku mugabane w’Uburayi.
Ni mu gihe kandi Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR ryashyize ibirego ku Rwanda byo kudafata neza impunzi n’abimukira basaba ubuhungiro bari imbere mu gihugu , ibintu u Rwanda rugaragaza ko ari birego bidafite ishingiro ndetse bigamije gukoma mu nkokora gahunda y’ubwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda.
U Rwanda ruvuga ko impunzi zose rwakira ruba rufatanyije n’uyu muryango UNHCR ushinzwe kuzitaho.
U Rwanda ruvuga ko rutazareka kwakira no guha ubuhungiro abari mu kaga kuko ruzi icyo ubuhunzi bivuze ku mibereho ya muntu.
U Rwanda rwatangiye kwakira impunzi zishaka ubuhungiro mu mwaka wa 2019, rugamije gufasha abanyafurika bari mu kaga, bagirirwa nabi mu nzira bagana i Burayi ndetse bamwe bagapfa .
Abimukira bava mu bihugu byabo bajya gushakira ubuzima mu bihugu by’i Burayi bakuze guhura n’impfu zitewe n’ibyago byo kurohama mu mazi .