Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyateguje ko mu mezi ya Kamena, Nyakanga na Kanama 2024 hateganyijwe ubushyuhe buri hejuru gato y’ikigero gisanzwe mu mpeshyi, aho buzagera kuri dogere celcius ziri hagati ya 22 na 32.
Ubushyuhe bwo hasi busanzwe mu gihe cy’impeshyi bwari hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 30.
Igice giteganyijwemo ubushyuhe bwo hejuru kurusha ahandi ni igice cy’ikibaya cya Bugarama aho kizagira dogere selisiyusi hagati ya 30 na 32.
Meteo Rwanda yagaragaje ko hateganyijwe igabanuka ry’amazi mu butaka, mu migezi n’inzuzi .
Abanyarwanda bashishikarijwe kwitegura ibi bihe, abahinzi basabwa kwirinda iyangirika ry’umusaruro mu gihe aborozi basabwe kubika neza ubwatsi bw’amatungo no guteganya kuhira ahazakorerwa imirimo y’ubuhinzi.