Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane yatangaje ko kuva kuri uyu wa 5 Kamena 2024, u Rwanda rwatangiye gutanga inyandiko zikenerwa n’abajya gushaka serivisi mu bihugu by’amahanga , ruba igihugu cya mbere gitanze izi nyandiko binyuze kuri e-mail.
Ni serivisi esheshatu zirimo iyo kwemeza ibyangombwa birimo impamyabumenyi, icyemezo cy’amavuko n’izindi nyandiko zizajya ziboneka binyuze ku rubuga rwa Irembo.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma Alain Mukuralinda yatangaje ko inyandiko zireba ihererekanya ry’imitungo yimukanwa n’itimukanwa u Rwanda rwabaye rwifashe, zikazajya zitangwa binyuze mu nzira zisanzwe.
Ibi byangombwa bizajya bitangwa binyuze ku rubuga Irembo, Ni nyuma y’uko u Rwanda rwari rumaze kwinjira mu masezerano ya “Apostille Convention” rwashyizeho umukono mu mpera z’umwaka wa 2023.
“Apostille Convention” ni amasezerano yoroshya inzira ibyangombwa bibonekamo mu bihugu byayashyizeho umukono, bikorohereza abaturage n’abashoramari kubona serivisi hanze y’ibihugu byabo.
Kugira ngo Umuntu abone izi nyandiko azajya abanza kugira inyandiko iriho umukono wa noteri, hanyuma asabe ko yemezwa nk’igiye gukoreshwa mu mahanga anyuze ku rubuga rwa Irembo, ayakire binyuze kuri imeyiri cyangwa ayikure ku rubuga rwa Irembo nyuma yo kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (F 10 000) ya serivisi.
.