Kuri uyu wa 5 Kamena , Urwego rw’igihugu Ngenzuramikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro , RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli aho litiro ya lisansi yashyizwe kuri 1,663Frw ivuye kuri 1,764Frw mu gihe litiro ya mazutu izajya igura 1,652Frw ivuye kuri 1,684Frw.
RURA yatangaje ko iri hinduka ry’ibiciro bishya rishingiye ahanini ku ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bigaragara ku isoko mpuzamahanga .
Itangazo rya RURA kandi rivuga ko ibi biciro bizongera kuvugururwa nyuma y’amezi abiri nk’uko bisanzwe.
RURA yavuze ko ibi biciro bitangira gukurikizwa uyu munsi tariki ya 05 Kamena saa tatu z’umugoroba kandi bikazamara amezi abiri ari imbere.