Abayobozi b’amadini n’amatorero atandukanye akorera mu Rwanda, basabwe gusengera igihugu muri ibi bihe cyitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Ibi byagarutsweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza mu kiganiro cyahariwe abanyamadini mu gusobanurirwa uruhare bakwiye kugira mu matora ateganyijwe no kugeza ubutumwa burebana nayo ku bayoboke b’amadini yabo bwo kuyitabira.
Bitemagijwe ko hazifashishwa abakorerabushake barenga ibihumbi 100 mu kugira ngo amatora agende neza.
Ni mu gihe kandi ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu n’abadepite bizatangira tariki ya 22 Kamena, kugeza ku ya 13 Nyakanga 2024.
Abanyarwanda baba mu mahanga bazatora tariki ya 14 Nyakanga, ababa mu Rwanda batore ku ya 15 Nyakanga. Amatora y’abadepite bahagarariye ibyiciro byihariye azaba ku ya 16 Nyakanga 2024.