Nyuma y’uko polisi ikoze ibikorwa byo gusaka urugo r’umuhanzi Sean Kingston ruri muri leta ya Florida bahasanze nyina nawe bahita bamufunga.
Amakuru avuga ko Kingston yaba afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ahitwa Fort Irwin mu majyepfo ya California, ku byaha bya ‘fraude/fraud’ n’ubujura .
Ni mu gihe kandi Kingston yakomeje gushyirwa mu majwi na kompanyi yitwa Ver Ver Entertainment imushinja kutishyura televiziyo nini cyane hamwe n’ibyuma by’amajwi bigendana na yo.
Umunyamategeko w’iyi kompanyi yabwiye itangazamakuru ko biyizeye ku gusubirana ibikoresho byayo nyuma y’uko asa nk’uwananiwe kwishyura amafaranga yasabwaga .
Umuhanzi Sean Kingston azwi mu ndirimbo nyishi zirimo Beautiful Girls, Fire Burning, na Eenie Meenie yakoranye na Justin Bieber.
Ntibiramenyekana niba iri tabwa muri yombi ry’aba bombiri rifite aho rihuriye n’ibirego by’iyi kompanyi, mu gihe mbere y’uko afungwa, mu butumwa yatangaje ku mbuga nkoranyambaga Kingston yavuze ko abanyamategeko be barimo “kubikurikirana byose”.