Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yagaragaje ko Umugane wa Afurika ukwiye gushyiraho ingamba zo kongera umusaruro waba uwo mu nganda, ubuhinzi n’ubworozi, serivisi n’ibindi kuko gukomeza gukoresha cyangwa kurya ibyo batasaruye bishobora kuzagira ingaruka zikomeye mu bihe biri imbere.
Yabibwiye abitabiriye inama ya 11 yiga ku Mutekano (National Security Symposium 2024), kuri uyu wa Gatanu ari nawo munsi wayo wa nyuma.
Minisitiri Ngabitsinze yagaragaje ko imbere aho Afurika igana hashobora kuzarangwa n’ibibazo bishingiye ku ibura ry’umusaruro.
Ati: “Aho turi kujya, ni ahantu tuzahura n’ibibazo byinshi kandi akenshi twibanda ku bibazo bituruka hanze. Ni gute twashyira imbaraga mu kwitegura ibishobora guturuka imbere mu gihugu? Ni gute twazatsinda ibyo byose? Igisubizo ni umusaruro, ikindi gisubizo ni umusaruro. Niba udasarura, ukaba urya, ni ikibazo.”
Minisitiri Ngabitsinze yavuze ko igiteye inkeke ari uko Umugabane wa Afurika ufite ibisabwa byose ngo ukemure ibibazo bishingiye ku ibura ry’umusaruro, mu gihe ugasanga ari wo uri inyuma mu kugira umusaruro.
Ati “Muri Afurika dufite abaturage, dufite urubyiruko, dufite umutungo kamere, dufite buri kimwe ariko muri Afurika, turi aba nyuma mu gutanga umusaruro.”
Ku munsi wanyuma w’inama, abayitabiriye bararebera hamwe ibirimo uburyo Afurika yakwigobotora ingaruka ziterwa n’ibibazo bikoma mu nkokora ubucuruzi birimo ibyorezo, intambara n’ibindi, uruhererekane mu bucuruzi ndetse n’imitego y’amadeni.