Ku wa 19 Mata 2024, umujyi wa Kigali wanyujije ku rubuga rwa X ubutumwa busobanura ubwo wari watanzeho mbere bubwira abatwara imodoka kubanza koza imodoka amapine mbere yo kwinjira muri kaburimbo.
Ubwo butumwa bwa mbere bwari bwavugishije abatari bake harimo n’abakora umwuga w’itangazamakuru babaza aho bazogereza amapine y’imodoka zabo zica mu mihanda y’ibitaka.
Ni ubutumwa bwagiraga buti: “ Umujyi wa Kigali uributsa abantu bose ko bibujijwe kwanduza umuhanda . Ibi bireba umuntu ku giti cye , abafite ibikorwa by’ubwubatsi, aho imodoka zinjira cyangwa ziva kuri Chantier , n’ahandi”.
Bongeyeho kandi ko imodoka zigomba gusukurwa amapine igihe zigiye kwinjira muri kaburimbo.
Umujyi wa Kigali mu butumwa bushya wasobanuye ko ubu butumwa yatanze bwarebaga cyane cyane imodoka zikora ubwubatsi zitwara igitaka , imicanga, zikarenza urugero bikagenda bimeneka mu muhanda bikawanduza.
Umujyi wa Kigali waburiye abatwara izo modoka z’ubwatsi ko zigomba kugenda zitwikiriye neza zikirinda kumena ibyo zihetse , uvuga ko ufatiwe muri iryo kosa ahanwa hakurikijwe itegeko No 48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije.