BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, May 23, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Imirwano ya M23 na FARDC yongeye kumvikanamo imbunda n’ibisasu bya rutura

Imirwano ya M23 na FARDC yongeye kumvikanamo imbunda n’ibisasu bya rutura

admin
Last updated: April 8, 2024 9:24 am
admin
Share
SHARE

Umutwe wa M23 uratangaza ko uruhande bahanganye mu mirwano rugizwe na FRDC ndetse n’umutwe wa FDLR n’ingabo z’u Burundi, rwaramutse rurasa ibisasu biremereye mu bice bigenzurwa n’uyu mutwe binatuwemo n’abaturage.

Byatangajwe n’ubuyobozi bwa M23 mu kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Werurwe 2024, nk’uko bikubuye mu butumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka.

Ubu butumwa bugaragaza amakuru agezweho y’imirwano, Lawrence Kanyuka yavuze ko kuva saa mbiri n’igice (08:30’) z’igitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, imirwano yubuye.

Kanyuka yagize ati “Kuva muri iki gitondo, uruhande rwishyize hamwe rw’ubutegetsi bwa Kinshasa, rugizwe na FARDC, FDLR, abacancuro, inyeshyamba, ingabo z’u Burundi n’iza SADC, bagabye ibitero mu bice byacu bituwemo n’abaturage benshi bya Nyange, Gatovu no mu bice bibikikije, bakoresheje intwaro ziremereye, zahitanye ubuzima bwa bamwe, abandi bakava mu byabo.”

Umutwe wa M23 wakomeje uvuga ko ukomeje kubabazwa kandi wamagana ibikorwa by’ubwicanyi bikomeje gukorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa, nyamara abayobozi bo mu karere bakomeje gushaka uburyo hashakwa umuti w’ibibazo binyuze mu nzira z’amahoro.

M23 ivuga ko izakomeza kwirwanaho no kurinda abaturage bo mu bice igenzura, yaboneyeho gutabariza abaturage bari mu kaga batejwe n’iyi mirwano, bakaba batabona ubutabazi.

Iyi mirwano yongeye kubura, mu gihe kuri uyu wa Mbere tariki 25 Werurwe 2024, Perezida Felix Tshisekedi yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir unayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bigamije gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.

Ni mu gihe Felix Tshisekedi yirukanye ingabo z’uyu muryango wa EAC, agasaba iza SADC kuza kumuha amaboko mu kurwanya M23, ndetse ubu zikaba ziri gufatanya na FARDC.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Uhagarariye u Rwanda muri Loni yatangiye imirimo ye

Ambasaderi Martin Ngoga yashyikirije Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, impapuro zimwemerera…

Abanyamahanga batatu bakekwaho ubucuruzi bw’amafara butemewe  batawe muri yombi

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu b’abanyamahanga…

Se wabo wa Muhoozi yiyemeje ko agiye kumucyebura akamushyira ku murongo

Murumuna wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Gen (Rtd) Caleb Akandwanaho…

DRC: Sena  yatoye kwambura ubudahangarwa Joseph Kabila

Sena ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yamaze kwaka ubudahangarwa Uwahoze ari…

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya gatatu cy’Abanyarwanda barenga 600 bari barafashwe bugwate na FDLR

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya 3 cy’Abanyarwanda  642 bari impunzi muri Repubulika…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani yeguye nyuma yo kuvuga ko atunzwe n’umuceri w’ubuntu

2 Min Read
Mu mahanga

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

2 Min Read
Mu mahanga

Igisirikare cya Sudani kivuga ko cyirukanye burundu umutwe wa RSF muri leta ya Khartoum

2 Min Read
Mu mahanga

Perezida Ndayishimiye yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Lt.Gen.Gervais Ndirakobuca

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?