BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, May 23, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > U Rwanda rwasubiye inyuma mu kurwanya ruswa

U Rwanda rwasubiye inyuma mu kurwanya ruswa

admin
Last updated: April 3, 2024 10:09 am
admin
Share
SHARE
Raporo nshya y’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International, yashyize u Rwanda ku mwanya wa 54  ku Isi, bituma rusubira inyuma ho imyanya ibiri ugereranyije n’uko rwari ruhagaze mu mwaka washize.
Ruswa yarazamutse mu Rwanda

Iyi raporo igaragaza ko uRwanda rufite amanota ya 51% ruvuye kuri 53% rwariho umwaka ushize, mu gihe mu mwaka wa 2020 rwari rufite 54%.

Mu mwaka wa 2021, u Rwanda rwari ku mwanya wa 52 ku Isi ariko ubu ruri ku mwanya wa 54.

Ubu bushakashatsi buzwi nka CPI 2022 Corruptions Perception Index 2022, bwamuritswe kuri uyu 31 Mutarama 2023, bugaragaza ko u Rwanda ruza ku isonga mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu guhangana na ruswa.

Mu  isesengurwa ryakozwe mu nzego za leta z’ibihugu 180 byo ku Isi yose harebwa uko ruswa ihagaze, ruza ku mwanya wa kane ku mugabane wa Afurika nyuma y’ibihugu bya Sychelle 70%, Botswana ,Cape verde byombi bifite 60%.

Mu byibanzweho hakorwa ubu bushakashatsi harimo kureba ruswa nto mu nzego n’ibigo bya leta, gukoresha umwanya wahawe mu nyungu zawe bwite ,icyenewabo n’ibindi.

Mu bihugu 180 byakorewemo ubushakashatsi ku Isi hose, Denmark niyo yaje ku mwanya wa mbere mu kuba igihugu kitarangwamo ruswa ku kigero cyo hejuru aho ifite amanota 90% ndetse na Finland ifite amanota 87%.

Muri rusange iyi raporo igaragaza ko ruswa mu nzego za Leta ikirimo muri Afurika, aho iri ku kigero cya 32 %.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • TINGATINGA says:
    January 31, 2023 at 1:16 pm

    byo byo ni ukuri pee. nta kuntu u Rwanda rutasubira inyuma mu kurwanya ruswa.
    ariko se mbwira nk’ukuntu ubugenzuzi bwinkiko ubukuraho igikurankota nka KARIWABO ukahashyira …
    Niba RNP irwanira kuba umugenzacyaha, umushinjacyaha n’umucamanza hanyuma inteko ikabiha umugisha byo mubona bitazagarura indi ruswa>
    Niba uko umuntu afunzwe, benewabo bahita biruka inyuma y’umugenzacyaha, umushinacyaha n’umucamanza kugirango afungurwe kandi inzego zikabireberera.
    ubundi umuntu wese uketsweho ruswa yagombaga guhita ahagarikwa ku kazi.
    abakekwa bahora bavugwa ni benshi ariko bahora bongezwa amagarade.
    plz, kwimakaza ruswa ni ugusenya igihugu.

    Reply
  • SKR says:
    February 1, 2023 at 7:49 am

    Hari riswa nyinshi cyane n’akarengane muri Traffic police no mu bashinzwe ibizamini byo gutwara imodoka

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Uhagarariye u Rwanda muri Loni yatangiye imirimo ye

Ambasaderi Martin Ngoga yashyikirije Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, impapuro zimwemerera…

Abanyamahanga batatu bakekwaho ubucuruzi bw’amafara butemewe  batawe muri yombi

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu b’abanyamahanga…

Se wabo wa Muhoozi yiyemeje ko agiye kumucyebura akamushyira ku murongo

Murumuna wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Gen (Rtd) Caleb Akandwanaho…

DRC: Sena  yatoye kwambura ubudahangarwa Joseph Kabila

Sena ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yamaze kwaka ubudahangarwa Uwahoze ari…

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya gatatu cy’Abanyarwanda barenga 600 bari barafashwe bugwate na FDLR

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya 3 cy’Abanyarwanda  642 bari impunzi muri Repubulika…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Amb. Uwihanganye yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Brunei

1 Min Read
Politike

RDC yashyizeho komisiyo idasanzwe ishinzwe gusuzuma icyemezo cyo gukuraho ubudahangarwa  Joseph Kabila .

1 Min Read
Politike

Minisitiri Kayikwamba yongeye gushinja u Rwanda guhungabanya umutekano wa DRC

3 Min Read
Politike

Algeria yirukanye abakozi 15 ba Ambasade y’u Bufaransa

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?