BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Mar 14, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Urubyiruko rwiyemeje gutanga umusanzu mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere

Urubyiruko rwiyemeje gutanga umusanzu mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere

admin
Last updated: August 13, 2022 11:33 pm
admin
Share
SHARE

Kigali: Urubyiruko rwo mu mashuri ya Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda, rwatangaje ko rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere no kurengera ibidukikije.

Urubyiruko rwitabiriye ibiganiro

Ibi babitangaje ku wa 12 Kanama 2022, mu biganiro byaruhuje n’abafite aho bahuriye  no kubungabunga ibidukikije.

Ni ibiganiro byateguwe n’Umuryango “We Do Green” wiganjemo urubyiruko.

Uwimpuhwe Anne yiga mu mwaka wa gatatu muri Kaminuza y’u Rwanda koleji y’ubumenyi n’Ikoranabuhanga, ni umwe mu bitabiriye ibyo biganiro, yabwiye UMUSEKE ko hari ubwo mu mashuri bahabwa amasomo ajyanye no kurengera ibidukikije ariko nyuma yo gusoza  ntibashyire mu bikorwa ibyo bize bityo ko we agiye kugaragaza impinduka.

Yagize ati “Uruhare rwanjye nk’urubyiruko icya mbere ni ugufata ubumenyi mfite nkabushyira mu  bikorwa nk’uko babitubwiye. Nshobora kudakora ibintu bihambaye kubera ikibazo cy’amikoro ariko  hari ibintu biba byoroheje nko gufata ibintu bikozwe muri pulasitiki, ukabikusanya ukabishyira nk’ahantu hamwe ku buryo bishobora kuzanagurwa.”

Yakomeje agira ati “Nk’urubyiruko dukwiye kumenya ko ejo hazaza h’u Rwanda n’Isi muri rusange  ari twebwe, tugakora  ibisabwa byose kandi ibintu tukabyumva nkaho ari ibyacu. Dushyize hamwe twabungabunga ibidukikije, ibibazo by’ihindagurika ry’ikirere bikagabanuka.”

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, akaba n’umushakashatsi ku bijyanye n’ibidukikije, Kabera Theresphore, yatangaje ko ubumenyi bucye bw’abanyeshuri ku kurengera ibidukikije ari kimwe mu nzitizi bahura na zo avuga ko hagiye kujyaho uburyo bushya bw’imyigishirize  busubiza ibibazo bitandukanye muri sosiyete.

Yagize ati “Bashyira mu ngiro ibyo bize ahubwo  babikora igihe kingana iki, cyangwa bo babikunda mu buhe buryo? Hari ukuntu ukora ikintu utari no kubikora mu buryo buhamye ariko ubu  igihari  ni uko uburyo twigisha twatekereje kuzana  ikintu  cyacyemura ibibazo muri sosiyete. Akenshi  uburyo twigisha, twigishaga ku buryo tureba akabazo kamwe akaba ariko gasubizwa.”

Umuyobozi w’Umuryango w’urubyiruko wita ku bidukikije  “We Do Green“ wateguye ibi biganiro, na we ashimangira  ko ko ubumenyi bucye n’amikoro  bikiri inzitizi mu gufata icyemezo gihangana n’ihindagurika ry’ikirere.

Yagize ati “Ikibazo  cy’urubyiruko mu kurengera ibidukikije, navuga ko icya mbere ari ubumenyi ku bijyanye n’ibidukikije  cyangwa imihindagurikire y’ikirere ari naho bihera  batekereza ngo bazane ibisubizo  bihangana n’ibindagurikire y’ibihe.

Uyu muyobozi yatangaje ko  urubyiruko rutarahuza imbaraga bigatuma intego zitagerwaho.

Umuryango We Do Green umaze kwigisha urubyiruko rugera ku 6000 mu kumenya ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere, rwateye  ibiti birenga 1000 mu bice bitandukanye by’Igihugu, hamaze gushingwa amatsinda arengera ibidukikije agera  20  hagamijwe kuzana impinduka muri sosiyete.

U Rwanda rwihaye intego ko mu mwaka wa 2050  ruzaba ruri mu bihugu bikize kandi bibungabunga neza ibidukikije ndetse byihanganira ihindagurika ry’ikirere.

Raporo ya Banki y’Isi ku ihindagurika ry’ikirere igaragaza ko niba anta gikozwe kugeza mu 2050, abasaga miliyoni 143 bazaba ari impunzi biturutse ku ngaruka z’imihandagurikire y’ikirere. Afurika yo mu butayi  bwa Sahara ishobora kwibasirwa cyane kurusha ahandi.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'Umpira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza…

Bank nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari Banki Nkuru…

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?