BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > U Rwanda na Turukiya byasinyanye amasezerano atatu y’ubufatanye

U Rwanda na Turukiya byasinyanye amasezerano atatu y’ubufatanye

admin
Last updated: January 12, 2023 6:28 pm
admin
Share
SHARE

U Rwanda na Turukiya /Turkey kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Mutarama 2023 byasinyanye amasezerano atatu y’ubufatanye ajyanye no kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

U Rwanda na Turukiya byasinye amasezerano yo guteza imbere umubano

Ku ruhande rw’u Rwanda yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta, naho Turukiya  yasinywe na mugenzi we, Mevlüt Çavuşoğlu uri mu rugendo rw’akazi mu Rwanda.

Aya masezerano yabanjirijwe no gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruri ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

Nyuma abayobozi bombi n’itsinda bari kumwe bagiranye Ibiganiro mu muhezo.

Aya masezerano ajyanye n’ubufatanye mu bijyanye n’umuco,Ubumenyi ,ikoranabuhanga no guhanga ibishya.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’uRwanda,Dr Vincent Biruta, yatangaje ko ubufatanye hagati y’ibihugu byonbi bugiye gutera imbere kandi ko na nyuma hazasinywa andi kubera ubwo bufatanye.

Yagize ati “Twaganiriye kandi uko ubucuruzi bwatezwa imbere hagati y’ibihugu byonbi… kandi vuba cyane, tuzasinyana amasezerano n’ikigo Turkish Maarif Foundation kizashora imari mu bigo bya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro, TVET.”

Amasezerano yasinywe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga

Çavuşoğlu we yatangaje ko inama ngaruka mwaka yiga ku bucuruzi ihuza ibihugu byombi, itegurwa n’abikorera ari imwe mu byafashije guteza imbere ubucuruzi n’ibigo byo muri Turkey na byo nyuma bikagira uruhare mu guteza imbere ibikorwa remezo mu Rwanda.

Turukiya yagize uruhare runini mu guteza imbere ibikorwa remezo mu Rwanda birimo kurangiza imirimo yo kubaka Kigali Convention Center, kubaka BK Arena ndetse kuri ubu ni bo bari kuvugurura Stade Amahoro, aho bikorwa na Sosiyete SUMMA.

Agaruka ku ruhare rwa Turkey mu guteza imbere ubucuruzi yagize ati “Ikigero ubucuruzi buriho ntabwo gihagije, yego mu myaka itatu cyikubye gatanu ariko imbaraga zigomba kongerwa ku buryo twakwiha intego yo kugeza kuri miliyari y’amadolari.”

Imibare igaragaza ko ibicuruzwa u Rwanda rwohereza muri Turukiya byavuye kuri miliyoni 31$ mu mwaka wa 2019 bikagera kuri miliyoni 178 $ mu mwaka wa 2022.

Ikigo Doğuş Group giteganya gushora imari mu mahoteri aho azubakwa mu Mujyi wa Kigali, Karongi no ku Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Pingback: Namuhaye intashyo za Perezida Erdogan – Min Çavuşoğlu – Umuseke

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?