BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 31, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Hamenyekanye amakuru ababaje ku mwana w’umukobwa bikekwa ko yishwe na Se

Hamenyekanye amakuru ababaje ku mwana w’umukobwa bikekwa ko yishwe na Se

admin
Last updated: January 11, 2023 4:13 pm
admin
Share
SHARE

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, mu Karere ka Ruhango yavuze ko umugabo bikekwa ko yishe umwana we w’umukobwa w’imyaka 6 yatawe muri yombi.

Amapingu

Nsanzabandi Pascal avuga ko  uwo mwana bikekwa ko yishwe na Se yitwaga Uwase Melissa.

Amakuru bahawe n’abaturanyi ahamya ko banyuze kwa Rurangwa Gonzalve utuye mu Mudugudu wa Matara, Akagari ka Gisare mu Murenge wa Kinazi,  bumva uwo mwana ataka kuko Se yamukubitaga amuziza ko ngo azerera iyo avuye  ku Ishuri.

Nsanzabandi avuga ko bahageze bari kumwe n’izindi nzego babaza uwo mugabo, avuga ko yamukubise gahoro, gusa akavuga ko umwana yageze mu rugo ameze nk’urwaye amuha amata.

Yagize ati: “Batubwiye ko ejo ku mugoroba uwo mwana yari muzima, abaturage batunguwe no kubona uwo Rurangwa yaje ashakisha isanduku avuga ko Uwase yitabye Imana.”

Gitifu avuga ko bagiye gukora inteko n’abaturage kugira ngo babahumurize kubera ko urupfu nk’uru rutavugwaho rumwe rutera kwibaza cyane.

Yasabye abaturage bafite iyo ngeso yo kwihanira ko bayicikaho.

Ubu Rurangwa Gonzalve ari mu maboko ya RIB Sitasiyo ya Kinazi kimwe n’umugore we babana ubu bombi barabazwa iby’uru rupfu.

Umurambo wa Uwase Melissa wajyanywe mu Bitaro bya Ruhango kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Amakuru UMJSEKE wamenye ni uko uriya Rurangwa Gonzalve yashatse abagore 4 ababyaraho abana 10 b’abakobwa, ariko batatu ngo yagiye abirukana kubera ko nta muhungu bamubyariye.

Uriya mwana Uwase Melissa bikekwa ko yishwe na Se yabanaga n’abavandimwe b’abakobwa 7, kuko abandi babiri barapfuye.

Abaturage bavuga ko uriya mugabo, afatanyije n’umugore babana ubu (mukase), bashyiraga abana mu mutiba w’inzuki bakabakubita.

Uko ngo abana bameze, bigaragara ko bafite imirire mibi.

Ruhango: Umugabo yakubise umwana we w’imyaka 6 arapfa

MUHIZI Elisee/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Urubanza rwa Joseph Kabila ruratangira i Kinshasa, araregwa ibyaha bihanishwa urwo gupfa

4 Min Read
Ubutabera

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe uwigeze kugeza kuri Perezida ikibazo cyavugwagamo BNR waregwaga inyandiko mpimbano

2 Min Read
Ubutabera

Abanyamayegeko ba Constant Mutamba bwasabye urukiko kudaha agaciro ibyavuye mu iperereza ry’ubushinjacyaha

2 Min Read
Ubutabera

Urukiko Rukuru rwimuriye urubanza rwa Ingabire n’abayoboke b’ishyaka rye muri Nzeri 2025

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?