BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Dec 8, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Muhanga: Abikorera bahishuriwe ahabitse ibanga ry’ubukungu-AMAFOTO

Muhanga: Abikorera bahishuriwe ahabitse ibanga ry’ubukungu-AMAFOTO

admin
Last updated: January 9, 2023 9:38 am
admin
Share
SHARE
Abikorera bo mu Karere ka Muhanga, bagaragarijwe amahirwe aboneka muri aka Karere basabwa kwishyira hamwe kugira ngo bashore amafaranga atubutse yo guteza imbere abagatuye.
Abikorera n’ubuyobozi basabanye mu rwego rwo kwifurizanya umwaka mushya wa 2023 no kwishimira ibyagezweho.
Ibi babibwiwe mu gikorwa cyo kwishimira izanzamuka ry’ubukungu nyuma ya COVID 19 yashegeshe gahunda nyinshi zirimo n’ibikorwa by’ubucuruzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko abikorera bakwiriye guhuza imbaraga bagashyiraho Depôts z’ibicuruzwa bitandukanye muri uyu Mujyi kugira ngo abava mu Ntara y’Amajyepfo, iburengerazuba, Congo n’i Burundi bajya baza kuharangurira ibicuruzwa batiriwe bajya mu Mujyi wa Kigali cyangwa ahandi.

Kayitare yavuze ko bafite ibibanza abikorera bakubakamo amahoteli agezweho, kubera ko Umujyi wa Muhanga ufite amahoteli 2 gusa.

Ati “Turizeza abikorera ko tuzabashyigikira kuko hari imishinga migari duhurizamo icyo tubasaba nuko batinyuka bagakora ishoramari ryagutse.”

Mayor Kayitare yavuze ko abikorera bagomba gushora Imali yabo mu bucuruzi bushingiye ku bukerarugendo.

Perezida w’Ihuriro ry’abikorera mu Karere ka Muhanga Kimonyo Juvénal avuga ko inyubako y’isoko rigezweho ari urugero rufatika abikorera bakwiriye kureberaho.

Ati “Ntabwo turagera ku rwego rushimishije rwo kwishyira hamwe ariko isoko twubatse dufatanije ni intangiriro kandi twariheraho tugakora n’ibindi.”

Umunyamabanga Nsingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo Busabizwa Parfait avuga ko uru rwego ruri ku mwanya wa 1 muzitanga imisoro ndetse n’akazi ku bantu benshi.

Busabizwa avuga ko  sibye kwishyirahamwe, abikorera bagomba guzamura imitangire myiza ya serivisi,  kubera ko ababagana babanenga ko batabakira neza.

At “Guha Serivisi nziza ababagana tuyigarukaho kenshi kubera ko ariyo ituma abakiliya barushaho kubamamaza kubera urugwiro mubakirana.”

Yabasabye gushyiraho ikigega kizajyamo amafaranga menshi agamije guteza imbere imyidagaduro kuko ireshya abakiliya.

Akarere kamaze kwegurira umwe mu bikorera ikibanza cy’ahari hubatse isoko rishaje, Akarere kandi karangije kwisubiza ikibanza kiri mu Mujyi RSSB yari ifite kugeza ubu kitubatse.

Gafite kandi n’ikibanza kinini kirimo inyubako zirimo inzu mberabyombi (Centre Culturel) kifuza kwegurira abikorera bafite amafaranga menshi.

Bamwe mu bikorera bo mu Karere ka Muhanga
 Busabizwa Parfait n’Abayobozi b’Akarere ndetse n’abikorera batangiza umwaka mushya wa 2023
Abikorera basabwe kwishyirahamwe bagashora imali itubutse
Perezida wa PSF mu Karere ka Muhanga Kimonyo Juvénal avuga ko bafite urugero rw’isoko rigezweho bujuje
Mayor Kayitare Jacqueline avuga ko bafite ibibanza byinshi biteguye kwegurira abikorera bafite ubushobozi
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga
Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Politike

Qatar yagennye Ambasaderi mushya mu Rwanda usimbura uwitabye imana 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rwakiriye abanyarwanda 200 batahutse bavuye muri RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?