BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Mar 12, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Ni iki umutoza Safari yungukiye mu butumire bwa Banki y’Isi?

Ni iki umutoza Safari yungukiye mu butumire bwa Banki y’Isi?

admin
Last updated: January 4, 2023 11:42 am
admin
Share
SHARE

Uretse kuba Safari Mustafa Jean Marie Vianney usanzwe ari umutoza w’abanyezamu yaratumiwe na Banki y’Isi, haribazwa icyo uyu mutoza yaba yarungukiye muri ubu butumire nyuma yo kuba hari amashusho ye akomeje kubyazwa umusaruro mu buryo we atazi.

Safari [wa kabiri ibumoso] ntacyo yungukiye mu mashusho ye ari kubyazwa umusaruro na Banki y’Isi
Mu 2013, Banki y’Isi yafashe amashusho ya bamwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bakomoka muri Uganda, Burundi n’u Rwanda. Hari hagamijwe gutunganya gutanga ubutumwa bwo gusigasira amahoro mu Akarere ka Afurika y’Ii Burasirazuba n’iyo Hagati.

Mbere y’uko uyu mutoza ahabwa ubutumire na Banki y’Isi bwo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku cyicaro gikuru cya yo, habanje kubaho irushanwa ryiswe ‘Scoring For Peace’, ryari rigamije gutangirwamo ubukangurambaga bw’Amahoro.

Nyuma yo gukina iri rushanwa ryari rigamije gutangirwamo Ubutumwa bw’Amahoro, Safari Mustafa avuga ko yatunguwe no kubona amashusho ye ari muri film mbarankuru [Documentaire] nyamara atarasabwe kuyakoreshamo.

Ati “Hari umukobwa wakoraga mu gice cy’Itangazamakuru muri Banki y’Isi ariko ukorera Washington, wafashe ayo mashusho na interview ariko njye nzi ko birangirana n’icyo gikorwa nyine. Ntabwo yigeze ambwira ko ayo mashusho azakoreshwa muri documentaire.”

Safari akomeza avuga ko nyuma yo kwifashisha amashusho ye muri iyo film mbarankuru yakozwe na Banki y’Isi, yahamagawe nyuma y’umwaka agahabwa ubutumire bwo kwerekeza mu Mujyi wa Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko bikarangira aterekejeyo kubera izindi mpamvu.

Ati “Yaje kumpamagara nyuma y’umwaka, nzi ko n’irushanwa ryarangiye, ambwira ko bagiye gushyira hanze iyo film ku mugaragaro kandi ko ngomba kuba ndi mu bashyitsi bakuru. Ni bwo rero bahise banyoherereza ubutumire ariko njye naratunguwe. Numvaga nzabibasobanuza neza ningerayo ariko ntibyakunze ko nitabira ubutumire.”

Uyu mutoza akomeza avuga ko azasobanuza neza icyo amategeko avuga ku bantu bacuruza amashusho y’abandi, batabibasabiye uburenganzira kuko we abona Banki y’Isi ari cyo yakoze.

Gusa avuga ko abo yabashije kubaza, bamubwiye ko kugira amashusho y’umuntu yifashishwe, bisaba kubisabira uburenganzira nyiri ubwite bitaba ibyo hakabaho kurenganurwa n’amategeko.

Ibi birahita bisobanura neza ko ntacyo yigeze yungukira mu butumire yahawe na Banki y’Isi, ndetse nta nyungu n’imwe arabona ku mashusho ye yakoreshejwe muri iyo film mbarankuru.

Iyi Film mbarankuru yasohotse tariki 19 Nzeri 2013, mu gihe iryo rushanwa ryo ryari ryabaye mu 2012, ryatumiwemo Ibihugu bine birimo u Rwanda, Uganda, Burundi na Répubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [DRC].

Safari ni umutoza  w’abanyezamu b’ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru. Yatoje ikipe ya AS Kigali y’abagabo n’iy’abagore. Mbere yo gusoza gukina, yakiniye ikipe ya Simba FC y’i Rusizi ubu yabaye Espoir FC.

Safari abarizwa mu makipe y’abatarabigize umwuga
Safari yahoze ari umunyezamu wa Simba FC yabaye Espoir FC
Safari [uri ibumoso] yamaze imyaka myinshi ari umutoza muri AS Kigali WFC
Ubutumire Safari Mustafa yari yahawe na Banki y’Isi
Umutoza Safari aba no mu Amavubi y’abagore

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

Gen Bunyoni wari warakatiwe igihano cya burundu yarekuwe

General Alain-Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi kuva muri Kamena 2020…

UNICEF yatangaje akababaro irimo kubera umukozi wayo wiciye i Goma

Ishami rya ONU ryita ku bana ryatangaje ko “ribabajwe kandi rishenguwe n’urupfu…

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri yagiranye ibiganiro…

Herekanywe abasore bakekwaho ibyaha by’ubugome.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Werurwe 2026, Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB)…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

FERWAFA yanenzwe bikomeye kubera abasifuzi batagira ibikoresho bigezweho 

2 Min Read
Imikino

Tour du Rwanda2026: Umunya-Brazil ukiri muto yegukanye agace ka karindwi

3 Min Read
Imikino

Umubiligi Mathjis De Clercq yegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2026

2 Min Read
Imikino

Itamar Einhorn ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2026

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?