BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 31, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Perezida Kagame yageneye ingabo z’igihugu ubutumwa busoza umwaka 

Perezida Kagame yageneye ingabo z’igihugu ubutumwa busoza umwaka 

admin
Last updated: December 30, 2022 12:20 am
admin
Share
SHARE

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda (RDF) yabifurije umwaka mushya wa 2023 abashimira ku kazi keza bakora gakomeza guhesha ishema igihugu.

Perezida Paul Kagame yifurije umwaka mushya ingabo z’igihugu

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ingabo z’igihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki 29 Ukuboza 2022, yabifurije umwaka mushya hamwe n’imiryango yabo ku bw’akazi keza n’umurava bagira mu gushakira amahoro u Rwanda.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yashimiye RDF n’izindi nzego z’umutekano ku bw’akazi bakora, karenze imbibe kakagera no mu bindi bihugu by’Afurika nka Mozambique.

Yagize ati “Nk’uko turigusatira impera za 2022, nifuje kubashimira akazi k’intangarugero, gukora cyane n’ubunyamwuga mu gusohoza inshingano zanyu zo kurinda abantu n’imbibi z’u Rwanda, no guhangana n’ibibazo bibangamiye umutekano wa muntu nk’ibibabuza amahoro arambye.”

Yakomeje agira ati “Byarenze imbibe, Ingabo z’u Rwanda n’inzego z’umutekano zigira uruhare mu guhangana n’ibibazo mu bindi bihugu bya Afurika biciye mu bufatanye, cyane cyane guhangana n’iterabwoba muri Mozambique, no kugira uruhare mu mahoro n’ituze muri Repubulika ya Central Afurika.”

Perezida Kagame akaba yashimiye byimaze ingabo z’u Rwanda zoherezwa mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, ndetse abashimira uburyo bakomeje kuba ba ambasaderi beza b’u Rwanda bagaragaza indangagaciro z’u Rwanda.

Ati “Ndifuza kubashimira byimazeyo mwese uburyo muhesha ishema igihugu, ntabwo biba byoroshye gutandukana nabo bakukunda mu gihe cy’umwaka  kuri abo boherezwa hanze, u Rwanda rushima cyane uwo mutima.”

Aha kandi yanifatanyije n’imiryango y’ababuze ababo bitanzeho ibitambo mu gukorera igihugu, abizeza ko abanyarwanda bose bari kumwe nabo.

Yongera kwibutsa ko umwaka mushya wa 2023 ugomba kuba uwo guhagaraga ku busugire bw’igihugu, ndetse u Rwanda rugakomeza gutera imbere.

U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere bifite ingabo nyinshi mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumye mu bihugu bya Sudani y’Epfo, Central Africa n’ahandi.

Gusa hari n’iziri mu bihindi bihugu ku bufatanye bw’u Rwanda nk’ibyo bihugu, nko muri Nyakanga 2021, nibwo u Rwanda rwohereje bwa mbere abasirikare n’abapolisi basaga 1000 mu Ntara ya Cabo Delgado, mu bikorwa byo guhashya ibyihebe byari byarazengereje iyi ntara, ni nyuma y’uko u Rwanda na Mozambique basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano.

Kugeza ubu, abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bari muri Mozambique bamaze kugera ku 2,500 barimo naboherejwe muri iki Cyumweru, nyuma y’uko ibihugu byombi byemeranyije ko ingabo z’u Rwanda zikurikira ibyihebe n’ahandi hose byahungiye.

Ingabo z’u Rwanda zashimiwe akazi zikora gahesha ishema igihugu

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • mahoro jack says:
    December 30, 2022 at 9:07 am

    Ingabo zacu, uretse no kubashimira, turabakunda cyane. Muri intangarugero muri byose. Umukuru wazo we, Imana ijye imuturindira gusa kuko nta kindi twabona tumuha.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?