BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Mar 19, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > RDC: Imirwano ikaze yubuye hagati ya M23 na FARDC

RDC: Imirwano ikaze yubuye hagati ya M23 na FARDC

admin
Last updated: December 28, 2022 8:58 am
admin
Share
SHARE

Imirwano hagati y’umutwe wa M23 ndetse n’ingabo za Leta ya Congo, ku wa mbere tariki ya 26 Ukuboza 2022 yabereye mu gace ka Karenga na Karuli muri gurupema ya Rusayi, hagati ya Pariki ya Virunga na teritwari ya Nyiragongo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Col Guillaume yashinje M23 ubushotoranyi bwo kubagabaho ibitero

Radiyo Okapi yatangaje ko umuvugizi wa FARDC muri Operasiyo Sokola 2 muri Kivu y’Amajyaruguru, Col Guillaume Njike Kaiko yemeje iby’aya makuru avuga ko M23 yagerageje kwinjira mu birindiro bya FARDC biherereye muri ako gace, ariko isubizwa inyuma.

Yagize ati ”Inyeshyamba za M23 zirimo kugerageza gusesera mu mirongo y’ibirindiro bya FARDC, ariko twabashije kuzisubiza inyuma.“

Col  Guillaume Njike Kaiko yakomeje avuga ko Umutwe wa M23 wavuye muri Kibumba utagamije kubahiriza imyanzuro yafatiwe mu biganiro by’i Luanda, ko ahubwo wari ugamije gukaza ibirindiro byawo mu bindi bice biherereye muri Teritwari ya Rutshuru na Nyirango, ndetse ko uri muri gahunda yo kugaba ibitero bikomeye muri Teritwari ya Masisi.

Uyu musirikare yavuze ko inyeshyamba za M23 zagaragaye mu birindiro bitanu byo muri Pariki ya Virunga. Uyu yavuze ko  bafite gahunda kandi yo kongerera imbaraga ibirindiro byabo biri ahitwa Kamatembo muri gurupema ya Rusayu.

Ku wa 23 Ukuboza 2022, nibwo umutwe wa M23 wemeye kurekura agace ka Kibumba, kamwe mu two  yari yarigaruriye.

Ni umwanzuro  M23 yafashe  w nyuma yaho kuwa 12 na 22  Ukuboza 2022 bagirayanye ibiganiro na Leta ya Congo, bemera gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inama yahuje abakuru b’ibihugu iLouanda.

Kugeza ubu M23 ntacyo iratangaza ku bushotoranyi  iregwa na leta ya Congo.

M23 yavuye i Kibumba yifuriza abaturage iminsi mikuru myiza -AMAFOTO

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wa rimwe mu matorero akomeye muri Amerika

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki 18 Werurwe 2026, Perezida…

Umunsi w’Ilayidi wamenyekanye

Ubuyobozi bukuru bw’ Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), bwatangaje ko umunsi mukuru…

Imikono y’igikombe cy’Isi cyizanyuzwa no kuri YouTube 

Mu gihe benshi bagorwa no kureba imikino itandukanye yo hanze y’u Rwanda…

DRC: Abadepite bo muri Kivu ya Ruguru barataka ubukene kubera kudahembwa

Abadepite bo ku rwego rw’intara muri Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira…

Iran yemeje urupfu rw’Umuyobozi w’Inama y’Umutekano yayo

Leta ya Iran yemeje ko Umunyamabanga w’Inama y’Umutekano yayo, Dr. Ali Larijani,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Madagascar yashyizeho Minisitiri w’Intebe nyuma yo gusesa Guverinoma

1 Min Read
Mu mahanga

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

1 Min Read
Mu mahanga

Gen Bunyoni wari warakatiwe igihano cya burundu yarekuwe

1 Min Read
Mu mahanga

UNICEF yatangaje akababaro irimo kubera umukozi wayo wiciye i Goma

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?