BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Mar 19, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Ibishyitsi muri Politiki ya Congo byamaganye Ingabo za EAC

Ibishyitsi muri Politiki ya Congo byamaganye Ingabo za EAC

admin
Last updated: December 27, 2022 10:14 am
admin
Share
SHARE

Ibihangange muri Politiki ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo biramagana icyemezo cya Leta yo Congo cyo kwemera ko ingabo z’akarere z’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba zinjira ku butaka bw’iki gihugu.

Fayulu, Mukwege na Matata Ponyo ntibakozwa iby’ingabo za EAC muri Congo

Ni ibikubiye mu itangazo Martin Fayulu watsinzwe mu matora na Perezida Tshisekedi muri 2018, Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’Intebe na Dr Denis Mukwege, bashyizeho umukono kuri uyu wa 26 Ukuboza 2022.

Bavuga ko biteye isoni ko aho guha igihugu ingabo n’inzego zikomeye kugira ngo habeho ubusugire bw’igihugu no gushimangira demokarasi, Guverinoma yashyigikiye politiki yo guha umutekano RD Congo binyuze ku ngabo z’amahanga.

Kuri bo, ngo igiteye agahinda n’uko ibihugu byoherejwe kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo bifite akaboko mu guhungabanya igihugu cyabo.

Bavuga ko ingabo za EAC zigizwe n’ibihugu bihungabanya umutekano wa Congo, bigasahura iki gihugu ndetse bigahohotera abanye-Congo.

Mu itangazo ryabo baca amarenga ko nta musaruro biteze kuri izi ngabo kandi ko zizongera kuramba k’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo.

Bagaragaza ko ubutegetsi bwa Perezida Felix Thisekedi budashoboye, aribwo nyirabayazana w’ibibazo by’umutekano mucye byibasiriye kiriya gihugu.

Bavuze ko Perezida Tshisekedi ari umufatanyabikorwa wizewe w’u Rwanda na Uganda, ibihugu bavuga ko bisahura umutungo wa Congo.

Basabye kandi ko Leta ya Kinshasa icana umubano burundu n’u Rwanda nk’imwe mu nzira yo gucogoza ihungabana ry’umutekano mu burasirazuba bwa Congo.

Intego z’ingabo za EAC muri RD Congo ni ugutuza imitwe yitwaje intwaro yayogoje uburasirazuba bwa Congo. Ni icyemezo cyafashwe n’Abakuru b’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba muri Mata 2022.

Mu ngabo za EAC zakinguriwe amarembo yo kujya guhashya imitwe y’inyeshyamba muri RD Congo iz’u Rwanda ntizirimo kuko zitiriwe umutwe wa M23 uhanganye bikomeye na Leta ya Congo.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
4 Comments
  • irihose peter says:
    December 27, 2022 at 1:41 pm

    polotike ninzira ndende peeh

    Reply
    • Patos says:
      December 27, 2022 at 2:29 pm

      Abo bose bavuga ni umunwa gusa kuko bavugira kure nk’unduru baje hafi Goma babona igisubizo,gusa turaje tubahige tubashyikirize M23

      Reply
  • Jado says:
    December 27, 2022 at 9:23 pm

    Aba kongomani bakize ku munwa nkuko bakize ku mabuye ya gaciro!ariko igitangaje byose ntacyo bibamariye kuko ntibazi kubibyaza umusaruro!aho byakabazaniye inyungu ahubwo ni gihombo kuribo!

    Reply
  • citoyen says:
    December 28, 2022 at 11:35 am

    Iyaba umunwa wanyu wari ufite umumaro Congo iba yarakize kera! Nk’uyu uvuga ngo ni muganga w’abagore (Mukwege), avura ryari ko igihe cyose agitakaza akoronga u Rwanda gusa? Cyabitama wirirwa azerera isi yose aririmbira abahisi n’abagenzi ngo yatewe n’u Rwanda buriya rumuteye koko yaba agihari? Uriya Mozito we ubukana bw’urwango afitiye abo yita abatutsi ba Kagame ntaho ataniye n’interahamwe neza neza.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wa rimwe mu matorero akomeye muri Amerika

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki 18 Werurwe 2026, Perezida…

Umunsi w’Ilayidi wamenyekanye

Ubuyobozi bukuru bw’ Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), bwatangaje ko umunsi mukuru…

Imikono y’igikombe cy’Isi cyizanyuzwa no kuri YouTube 

Mu gihe benshi bagorwa no kureba imikino itandukanye yo hanze y’u Rwanda…

DRC: Abadepite bo muri Kivu ya Ruguru barataka ubukene kubera kudahembwa

Abadepite bo ku rwego rw’intara muri Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira…

Iran yemeje urupfu rw’Umuyobozi w’Inama y’Umutekano yayo

Leta ya Iran yemeje ko Umunyamabanga w’Inama y’Umutekano yayo, Dr. Ali Larijani,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Madagascar yashyizeho Minisitiri w’Intebe nyuma yo gusesa Guverinoma

1 Min Read
Mu mahanga

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

1 Min Read
Mu mahanga

Gen Bunyoni wari warakatiwe igihano cya burundu yarekuwe

1 Min Read
Mu mahanga

UNICEF yatangaje akababaro irimo kubera umukozi wayo wiciye i Goma

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?