BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Mar 20, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Chryso Ndasingwa yanyuze abitabiriye igitaramo cyibinjiza muri Noheli – AMAFOTO

Chryso Ndasingwa yanyuze abitabiriye igitaramo cyibinjiza muri Noheli – AMAFOTO

admin
Last updated: December 24, 2022 1:42 pm
admin
Share
SHARE

Abakirisitu n’abandi bakunda indirimbo zihimbaza Imana batahanye umunezero mu gitaramo cyinjiza abantu muri Noheri,Christmas Thanks giving worship ,Chryso Ndasingwa ahembura imitima ya benshi.

Abitabiriye igitramo cya Noheli banyuzwe

Ni igitaramo cyabaye Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2022,  muri Kigali  Convention Center  cyiririmbamo abaramyi b’amazina azwi mu gihugu.

Muri abo harimo Bishop Aime Uwimana, Christian Irimbere,Aresene Tuyi,Rene Patrick na Chriso Ndasigwa na True Promises.

Iki gitaramo kititabiriwe ku rwego rwo hejuru cyane ko kwinjira byari ubuntu, cyirangwa  n’udushya dutandukanye.

Ku isaha ya Saa Kumi n’ebyiri n’iminota mirongo itatu(Saa 6h30) nibwo umushushyarugamba(MC),Agasaro Tracy, usanzwe ari umunyamakuru ku Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru(RBA), yagiye ku rubyiniriro, atangira gukangura abari mu cyumba, wabonaga bari batangiye kurambirwa.

Uyu mushyushya rugamba, bidatinze yahise ahamagara itsinda ry’abahungu n’abakobwa bahimbaza Imana mu buryo bwo kubyina(Drama Team), maze nabo bafasha kwinjiza muri Noheri abanya-Kigali, bahimbaza Imana.

Nyuma Agasaro , yahamagaye umuvugabutumwa, yigisha ijambo ry’Imana abitabiriye.

Ku isaha ya saa moya, umuramyi ukunzwe kandi w’umuhanga,Bishop Aime Uwimana nibwo yagiye ku rubyiniro, maze mu ndirimbo itiuje ati”You are Holy,Holy you are.Are you Lord God Almight, Worthy is the lamb”.

Ni indirimbo yakozwe n’itisinda ry’abaramyi, Hilsong worshipers”, ikaba yahembuye imitima y’abari muri Kigali Convention Center.

Uyu muramyi utatinze ku rubyiniro yakurikiwe na Christian Irimbere maze nawe aririmba indiririmbo ze zifasha benshi harimo “Ndi Hano, ,Ntuhemuka,n’izindi zitandukanye zakoze ku mitima ya benshi.

Yakurikiwe na Chryso Ndasingwa, wabaye nk’uhindura ibintu kubera umuriri w’indirimbo ze zikoranye ubuhanga n’uburyohe mu matwi y’uzumva. Mu ndirimbo “Wahozeho” Yahagurukije imbaga, babyinira Imana mu munezero mwinshi.

Ndasingwa Chriyso,ni izina  ritaramara igihe mu murimo ariko rimaze kwigarurira benshi kubera ubuhanga mu myandikire no mu miririmbire.

Yakurikiwe na Arsene Tuyi, nawe usanzwe ari umuhanga mu miririmbire, maze aririmba indirimbo zitandukanye zirmo “Carvary” .

Agashinguracumu katanzwe n’Itsinda rya True Promises, bazwi cyane mu ndirimbo zibyinitse ndetse zifasha benshi. Iri ritsinda ryaririmbye indirimbo zabo zirimo n’izio baririmbanye  na James na Daniel.

Igitaramo cyashojwe abaramyi bihuza maze baririmba “Muririmbire uwiteka” ya Aime Uwimana, bashimana Imana ku bw’ibyo yakoreye gihugu cy’uRwanda, abantu bataha ubona ko bakinyotewe guhimbaza Imana.”

Chriyso Ndasingwa yanyuze abitabiriye igitramo cyibinjiza muri Noheli
Rene Patrick na Agasro Tracy basusurukije abitabiriye igitaramo
Aime Uwimana yanyuze abitabiriye igitaramo
Abantu imitima yanyuzwe mu gitaramo cyibinjiza muri Noheli

 

 TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • [email protected] says:
    December 25, 2022 at 11:04 am

    Nkuko History ibivuga,Noheli yatangiye kwizihizwa na Kiliziya Gatulika le 25/12/336.Abigishwa ba Yezu tugenderaho,nta na rimwe bizihije NOHELI.Abakuru b’amadini ya Gikristu bazi neza ko Yezu atavutse le 25 December.Ikibi kurushaho,nuko iyo tariki (le 25 December),yari iy’umunsi mukuru Abaroma bizihizagaho Ivuka ry’Ikigirwamana cyabo kitwaga Sol Invictus.Kiliziya ya Roma,yahimbye ko Yezu yavutse le 25 December,kugirango “ikurure” abo bapagani b’I Roma baze mu idini ryayo.Imana itubuza kuvanga ibintu byayo n’ibyerekeye Ibigirwamana nkuko Abakorinto ba kabili,igice cya 6,umurongo wa 16 havuga.Niyo mpamvu abakristu nyakuri batizihiza Noheli,kubera ko ari ikinyoma kibabaza Imana,kititaye ku itegeko ryayo.Mu rwego rwo “kwishimisha” no “Gucuruza”,abatemera Yezu,urugero Abashinwa n’Abahinde bizihiza Noheli cyane.

    Reply
    • Og says:
      December 25, 2022 at 4:16 pm

      Ndumva wibwirako wigishijwe neza,ark nawe ntacyo usumbije abandi kuko nawe ibyo wemera ntabyo wahagazeho warabibwiwe.
      Tuza wikwigira umunyabwenge ababyizihiza nta cyo ubarusha.

      Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Kenya: Abakora mu by’indege bateguje indi myigaragambyo

Ihuriro ry’abakora muri serivisi z’indege muri Kenya (KAWU) ryatangaje ko abanyamuryango baryo…

Nyagatare: Hangijwe ibiyobyabwenge birimo urumogi na kanyanga bifite agaciro k’arenga miliyoni 56 frw

Mu Karere ka Nyagatare, habereyemo igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge birimo urumogi na…

Sudan: RSF yishe abarenga 17, isiga abarenga 120 bakomeretse

Imirwano yongeye gufata intera hagati y’ingabo za Leta ya Sudan n’abarwanyi b’Umutwe…

Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wa rimwe mu matorero akomeye muri Amerika

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki 18 Werurwe 2026, Perezida…

Umunsi w’Ilayidi wamenyekanye

Ubuyobozi bukuru bw’ Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), bwatangaje ko umunsi mukuru…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Inkuru zindi

MONUSCO na ICGLR byagiye gusuzuma uko umutekano uhagaze muri Uvira

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?