BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Dec 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > M23 yavuye i Kibumba yifuriza abaturage iminsi mikuru myiza -AMAFOTO

M23 yavuye i Kibumba yifuriza abaturage iminsi mikuru myiza -AMAFOTO

admin
Last updated: December 23, 2022 5:16 pm
admin
Share
SHARE

Umutwe wa M23 wemeye kuva ku neza mu gace ka Kibumba wari warikukanyemo ingabo za Leta ya Congo, wifuriza abaturage kurya iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani mu ituze risesuye.

Col Nzenze Imani wa M23 ubwo yashyikirizaga ingabo za EACRF agace ka Kibumba

Uyu mutwe wavuye i Kibumba kuri uyu wa 23 Ukuboza 2022 nyuma y’ibiganiro byabereye imbere y’itangazamakuru n’izindi nzego.

Akanyamuneza kari kose ku mpande zombi by’umwihariko ku ngabo za Leta zari zaratsinzwe uruhenu muri aka gace kabereyemo intambara karundura by’umwihariko ahitwa kuri Trois Antennes.

Aha kuri Trois Antennes muri Kibumba, FARDC yari iherutse gutangaza ko ariyo ihagenzura 100% ibintu byanyomojwe kenshi na M23.

Abanyamakuru bo mu Mujyi wa Goma bari babukereye nyuma y’igihe kinini batangaza inkuru badahagazeho, kuko Leta yari yarabahaye gasopo yo kuvuga amakuru agaragaza neza M23.

Umutwe wa M23 wari uhagarariwe na Col Nzenze Imani n’umuvugizi wa gisirikare Maj Willy Ngoma.

Nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi abarwanyi ba M23 bafunze imizigo n’intwaro zabo basubira inyuma mu birometero byumvikanyweho n’impande zombi.

Kuva muri aka gace kari mu bilometero 20 by’Umujyi wa Goma bije nyuma y’inama ebyiri zahuje M23 na FARDC zabereye i Kibumba ku buhuza bw’ingabo za EAC na EJVM.

Umutwe wa M23 wavuze ko amahoro ari ntagereranywa ariyo mpamvu wahisemo gusubira inyuma kugira ngo Leta isubize ubwenge ku gihe ikore ibyo isabwa.

Bati “Guhera ubu ntabwo ari FARDC cyangwa M23 bagenzura Kibumba.”

Lt Gen Jeff Nyangah Komanda w’ingabo z’akarere z’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba (EAC) yavuze ko aka gace ka Kibumba kajya mu maboko y’ingabo za EACRF mu gihe hategerejwe inzira y’imishyikirano.

Yasabye abaturage bari barahunze imirwano gusubira mu byabo abamenyesha ko umuhanda Goma-Rutshuru ari nyabagendwa.

Perezida wa M23, Bertrand Bisiimwa mu butumwa yanyujije kuri twitter kuri uyu wa 23 Ukuboza yasabye impunzi ziri mu nkambi ya Kanyaruchinya n’ahandi gusubira mu byabo ndetse abifuriza no kuzahirwa mu minsi mikuru.

M23 ivuga ko mu gihe izagabwaho ibitero n’ingabo za Leta n’imitwe bafatanyije irimo FDLR nta kabuza bazirwanaho intambara igahindura isura.

Nyuma y’ibiganiro, abayobozi ba M23 baganira ku rugendo rubasubiza inyuma
Abarwanyi ba M23 bava kuri Trois Antennes, aha Leta yajyaga ihakana ko hafashwe
Buriye imodoka basubira inyuma mu tundi duce bagenzura
Abanyamakuru birirwa bakoronga M23 bifashe amafoto y’urwibutso
Abarwanyi ba M23 bakira ababasanze i Kibumba
Maj Willy Ngoma umuvugizi wa Gisirikare wa M23 yari akurikiye ibiganiro ni nawe watanze ikaze
Pacifique Mahamba umunyamakuru w’i Goma

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
3 Comments
  • mahoro jack says:
    December 24, 2022 at 3:59 pm

    Harya Leta ya Congo yo mubyo yasabwe ubu imaze gukora iki? Iriya ntambara nubundi vuba izongera itangire kuko iyindi mitwe 140 ntawe uri kuvuga aho iherereye n’ibyo iri gukora! Abazungu ni indyarya cyane ariya mabuye ntibayaheba kandi ariyo agize inganda zabo, kandi acukurwa n’iyo mitwe.

    Reply
  • Kurazikubone Jean says:
    December 24, 2022 at 6:46 pm

    Bigenze bite? M23 yarahiye ko itazasubira inyuma yuko abaturage bayikunda. Nonese igeze ku nshingano zayo? Yashoje intambara yarimbaguye abaturage none irumva bayishimiye? Yatsinze urugamba ariko ntiyatsinze intambara. Muri make iratsinzwe.

    Reply
  • Pingback: RDC : Imirwano ikaze yubuye hagati ya M23 na FARDC – Umuseke

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Uganda igiye gukomorera Facebook nyuma y’imyaka 5 ifunzwe 

2 Min Read
Mu mahanga

Gisagara: Abantu batatu bafunzwe bakekwaho kwica umugabo bamukase ijosi

1 Min Read
Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?