BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Mar 19, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Umunyamakuru Abayezu Assumpta yarongowe -AMAFOTO

Umunyamakuru Abayezu Assumpta yarongowe -AMAFOTO

admin
Last updated: December 22, 2022 6:13 pm
admin
Share
SHARE

Umunyamakuru ubimazemo igihe, Abayezu Marie Assumpta, w’Ikigo cy’Itangazamakuru,RBA, yasezeranye imbere y’amategeko na Niyobuhungiro Caleb, wari umaze amazi macye amusabye kumubera umugore.

Abayezu na Caleb barahiriye kubana byemewe n’amategeko

Abayezu n’Umukunzi we basezeranye kuri uyu wa kane tariki ya 22 Ukuboza 2022, mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.

Kuwa 29 Gicurasi 2022, nibwo Niyobuhungiro yasabye Abayezu ko yazamubera umugore bakabana akaramata.

Biteganyijwe ko ku wa 27 Ukuboza 2022 i saa tatu z’igitondo hazaba umuhango wo gusaba no gukwa bizabera muri Golden Garden ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali.

Gusezerana imbere y’Imana nabyo bizabera muri ubwo busitani buteye amabengeza akaba ari naho hazakirirwa abashyitsi n’abasangwa bazaba batashwe ubukwe bw’aba bombi.

Abayezu Marie Assumpta yakoze ku bitangazamakuru bitandukanye birimo Radiyo/TV10, Isango Radio/TV aho yavuye yerekeza kuri RBA.

Assoumpta na Caleb barebana akana ko mu jisho
Bafashe ifoto y’urwibutso n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera wabasezeranyije
Urukundo rurivugira
Nta foto nta cyabaye ! bari banezerewe bombi
Aba bombi biyemeje kubana akaramata
Byari ibyishimo kuri Abayezu Assoumpta waciye ukubiri n’ubukumi

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Alphonse bigirimana says:
    December 28, 2022 at 2:30 pm

    Amahoro yimana nimigisha guhuza kubahana kwihanganirana ubudahemuka kwizerana nibindi byose uwiteka atanga nibyo tubifurije

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wa rimwe mu matorero akomeye muri Amerika

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki 18 Werurwe 2026, Perezida…

Umunsi w’Ilayidi wamenyekanye

Ubuyobozi bukuru bw’ Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), bwatangaje ko umunsi mukuru…

Imikono y’igikombe cy’Isi cyizanyuzwa no kuri YouTube 

Mu gihe benshi bagorwa no kureba imikino itandukanye yo hanze y’u Rwanda…

DRC: Abadepite bo muri Kivu ya Ruguru barataka ubukene kubera kudahembwa

Abadepite bo ku rwego rw’intara muri Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira…

Iran yemeje urupfu rw’Umuyobozi w’Inama y’Umutekano yayo

Leta ya Iran yemeje ko Umunyamabanga w’Inama y’Umutekano yayo, Dr. Ali Larijani,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?