BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Dec 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Ferwafa yibukije amabwiriza 11 agenga umutekano kuri Stade

Ferwafa yibukije amabwiriza 11 agenga umutekano kuri Stade

admin
Last updated: December 20, 2022 12:17 pm
admin
Share
SHARE

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru [Ferwafa], ryibukije amakipe akina mu cyiciro cya Mbere amabwiriza agenga umutekano kuri za Stade.

Abafana babujijwe kuzongera kwatsa ibishashi muri stade

Amakipe akina mu cyiciro cya Mbere yose yandikiwe ibaruwa ku wa 14 Ukuboza 2022, yibutswa amabwiriza 11 agenga umutekano kuri Stade.

Muri iyi baruwa, Ferwafa yamenyesheje inzego zose bireba zirimo na Polisi y’Igihugu cy’u Rwanda.

Imbarutso yo kongera kwibutswa aya mabwiriza, yaturutse kuri bimwe bimaze iminsi bikorwa na bamwe mu bafana b’amakipe batayubahiriza.

Ferwafa iti “Dushingiye kuri raporo zatanzwe n’abagenzuzi b’imikino mu birebana n’umutekano ku bibuga biberaho amarushanwa ategurwa na Ferwafa.”

“Dushingiye ku ngingo ya 17 y’amabwiriza agenga amarushanwa muri FERWAFA ndetse n’amabwiriza ya CAF na FIFA ajyanye n’imicungire y’umutekano ku bibuga.”

“Bimaze kugaragara ko hari ibintu bimwe na bimwe bitubahirizwa mu rwego rwo kunoza imicungire y’umutekano ku bibuga.”

“Tubandikiye tugira ngo tubibutse ko ibi bikurikira bitemewe ku bibuga bikinirwaho amarushanwa ategurwa na Ferwafa mu rwego rw’Umutekano:

  • Kwinjiza kuri Stade ibikoresho bishobora gukomeretsanya
  • Gutereka Frigo mu bafana cyangwa gucuriza ibinyobwa biri mu macupa y’ibirahure bimeneka imbere y’abafana.
  • Gushyira icyokezo no kotsa Brochettes muri Stade imbere.
  • Gutanga ibiribwa biriho ibishobora gukomeretsanya [Imishito].
  • Kwinjiza thermos cyangwa ibiribwa aho abakinnyi bambarira, bitazanywe n’ikipe.
  • Gutanga inzoga ku bana bari mu nsi y’imyaka 18.
  • Guturikiriza ibishashi bitanga umuriro mu bafana [Artificial Fireworks, pyrotechnics].
  • Kwinjiza umwana uri munsi y’imyaka icumi atari kumwe n’umubyeyi cyangwa undi muntu mukuru.
  • Nta mufana wemerewe kwinjira muri Stade bigaragara ko yasinze cyangwa yanyoye ibiyobyabwenge.
  • Ntibyemewe ko hari umufana usuzugura inzego z’umutekano cyangwa wibasira abayobozi b’umukino kuko ibi bihanwa n’amategeko haba ay’inzego za Leta ndetse n’agenga amarushanwa, by’umwihariko, Amategeko Ngengamyitwarire Agenga Ferwafa agena ko amakipe aryozwa imyitwarire idahwitse y’abafana.
  • Abemerewe gucuruzwa ibinyobwa [bya Bralirwa] bagomba gucururiza ahabugenewe birinda gutanga. amacupa mu bafana, bakoresha ibikombe byabugenewe (plastic cans) kandi bafite ibyuma bikingira aho bakorera.

Icyitonderwa:

  1. Amakipe arasabwa gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza yavuzwe haruguru no gushyiraho uburyo abashinzwe umutekano mu makipe bakorana n’inzego z’umutekano ku bibuga mu rwego rwo kunoza imicungire y’umutekano ku bibuga, ibi bishinzwe Security Officer w’ikipe.
    2. Aho bizagaragara ko aya mabwiriza atubahirijwe, ikipe yakiriye umukino, izafatirwa ibyemezo n’inzego zibifitiye ububasha.

Muhire Henry Brulard
Umunyamabanga Mukuru wa FEDERATION RWANDAISE DE FOOTBALL ASSOCIATION

Bimenyeshejwe:

Komite Nyobozi ya FERWAFA
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu

Ibi biriyongera ku kuba Ferwafa yarihanangirije abafana b’amakipe, bamaze iminsi baturikiriza ibishashi kuri Stade kandi bitemewe n’amabwiriza agenga umutekano kuri Stade.

Abafana ba Rayon Sports bajya batsa ibyabujijwe na Ferwafa

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Kalisa says:
    December 20, 2022 at 8:27 pm

    Ko muvuze ibinyobwa bya Bralirwa se ibya Skol bibaye ibya nde bahu!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini mu munyenga w’urukundo 

2 Min Read
Imikino

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

2 Min Read
Imikino

Itsinzi ya APR Fc yongeye kuyunga n’abakunzi bayo 

1 Min Read
Imikino

Hamenyekanye uzasifura umukino wa APR FC na Rayon Sports

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?