BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Dec 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Congo yizeye ko Perezida Biden ayifasha gukemura ikibazo cya M23 n’uRwanda

Congo yizeye ko Perezida Biden ayifasha gukemura ikibazo cya M23 n’uRwanda

admin
Last updated: December 14, 2022 9:23 am
admin
Share
SHARE

Umuvugizi wa Congo,Patrick Muyaya, yatangaje ko Perezida Tshisekedi n’itsinda ry’aba Minisititiri  berekeje muri Amerika mu nama iyihuza na Afurika,biteguye  kugeza ikibazo cya M23 n’uRwanda kuri Perezida wa Amerika,Joe Biden, nka kimwe mu biraje inshinga muri iyi nama.

Perezida Tshisekedi umwe  mu baperezida bitabiriye inama  ihuza Afurika na Amerika

Inama ihuza Amerika na Afurika, yatangiye kuwa 13-15 Ukuboza 2022 aho yitabiriwe n’ibihugu 49 byo muri Afurika.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo,Patrick Muyaya, yatangaje ko” itsinda rya Perezida Tshisekedi barajwe inshinga no kuzamura  muri iyo nama ikibazo cy’ubushotoranyi bw’uRwanda bwihishe muri M23 .”

Patrick Muyaya yatangaje ko ukuganira ku kibazo cya M23 , abahuza b’Uburundi na Angola  batazaba barimo.

Biteganyijwe ko muri iyi nama, hazaganirwa uko Afurika yagira amahoro n’umutekano urambye.

Ikinyamakuru News24,cyatangaje ko  Perezida Kagame witabiriye iyo nama   na Felix Tshisekedi, bazaganira ku kibazo cy’umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi.

Umuvugizi wa leta Zunze Ubumwe za Amerika,Edward “Ned” Price,yatangaje ko ari amahirwe kuri Amerika yo kuganira ku bibazo bimwe biri hagati y’ibihugu bya Afurika.

Congo yakomeje gushyira mu majwi uRwanda gushyigikira umutwe wa M23, ibintu uRwanda na M23, batahwemye kwamaganira kure.

M23 ishinja leta ya Congo gukorana n’indi mitwe irimo FDLR, mu kwica Abatutsi b’Abanye-Congo,  M23 yo ikavuga ko irwanira uburenganzira bwabo.

Icyakora hashize iminsi muri Congo hari agahenge k’imirwano hagati ya M23 n’igisirikare cya leta nubwo yo igaragaraza ko ubwicanyi bwibasira abatutsi b’abanye-Congo bukomeje.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW.

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
4 Comments
  • citoyen says:
    December 14, 2022 at 11:14 am

    Biden se niwe uzaza kumuyoborera Masisi? Iyo udashoboye guhumuriza abaturage bawe kimwe, ugafata bamwe ukabashumuriza interahamwe ubundi ukirirwa uzenguruka isi uvuga igifaransa gusa, ngo watewe n’u Rwanda, nibyo bigukemurira ikibazo???

    Reply
  • Jado says:
    December 14, 2022 at 11:29 am

    Abakongomani nicyo kibazo bagira, ubwo ngo bafite igihugu amahanga yose aba ashaka niyo mpamvu baba biriza nkabana bato,babura gukemura ibibazo byabo ngo Biden,Bazumirwa.

    Reply
  • SAMUEL says:
    December 14, 2022 at 12:11 pm

    reka mbabaze?umukuru wa congo avuga ko yatewe n urwanda, yari yerekana abanyarwanda yafatiye kurugamba, ngo abereke isi yose?none se ubwo si ikinyoma cyambaye ubusa?none se niba yemera ko m23 ari abanyecongo,arabirukankana ngo baje he?iyo uri umugabo ibibazo iwawe bikakunanira,ntawundi waza kubigukemurira.bihora bikwizingiyeho.urwanda birirwa batuka,rwanyuze mubibazo bikomeye,rubyikuramo kigabo.njye ubwanjye navuga ko nka 80% urwanda rutekanye.congo ishakire umuti ahandi iduhe amahoro.

    Reply
  • Ntabwoba Alexis says:
    December 14, 2022 at 1:27 pm

    Abakongomani bazi kuvuga kurusha gukora. Reka mukanya bavugaga ko imyuzure yab amaze ahitwa Montngafoula ubwo baraza kuvuga ko uRwanda rubyihishe inyuma.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Uganda igiye gukomorera Facebook nyuma y’imyaka 5 ifunzwe 

2 Min Read
Mu mahanga

Gisagara: Abantu batatu bafunzwe bakekwaho kwica umugabo bamukase ijosi

1 Min Read
Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?