BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Aug 1, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Abayovu baravumira ku gahera umusifuzi Nsabimana Céléstin

Abayovu baravumira ku gahera umusifuzi Nsabimana Céléstin

admin
Last updated: December 4, 2022 9:05 pm
admin
Share
SHARE

Abakunzi ba Kiyovu Sports barebye umukino ikipe yabo yatsinzwemo na AS Kigali ibitego 4-2, batashye bavumira ku gahera umusifuzi wo hagati wawusifuye, Nsabimana Céléstin nyuma yo kubimpa penaliti ebyiri.

Nsabimana Céléstin aravumirwa ku gahera n’abakunzi ba Kiyovu Sports

Ni umukino wabaye ku wa Gatandatu tariki 3 Ukuboza 2022, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Uyu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona, Kiyovu Sports yabanje gutsinda ibitego bibiri bya Ssekisambu na Ndayishimiye Thierry ariko ibi byishimo ntibyatinze.

AS Kigali yavuye inyuma itsinda Kiyovu Sports ibitego 4-2, byatsinzwe na Kakule Mugheni, Félix Kone na Hussein Shaban Tchabalala watsinze bibiri.

Gusa hagati mu mukino, abakunzi ba Kiyovu Sports bavuga ko hari penaliti ebyiri bagakwiye barahawe ku mupira Bishira Latif yakoreye mu rubuga rwa AS Kigali no ku ikosa Rugirayabo Hassan yakoreye Tuyisenge Hakim uzwi nka Dieme.

Gusa umusifuzi wo hagati, Nsabimana Céléstin ntabwo yigeze azitanga n’ubwo abenshi mu barebye uyu mukino bemeza ko zari penaliti zagomba guhabwa Kiyovu Sports.

Abakunzi ba Kiyovu Sports baganiriye na UMUSEKE, bavuga ko uyu musifuzi atababaniye kandi atari ubwa Mbere.

Umwe ati “Ibyo Céléstin yadukoreye, Imana Izabimwishyure akiri ku Isi. Ubu se ni inde utarabonye ziriya penaliti?”

Undi ati “Ndasaba Imana ntazave ku Isi Itamutwishyuriye.”

Undi ati “Kuki buri gihe aza gusifura imikino ya Kiyovu Sports ameze nk’uje guhangana? Ntazatinda kubona inyishyu.”

Nyuma y’uko umukino wari urangiye, umwe mu bashinzwe imyinjirize kuri Stade muri Kiyovu Sports, yegereye uwari komiseri w’uyu mukino, amubwira ko ababajwe n’ibyemezo Nsabimana Céléstin yafatiye muri uyu mukino.

Si ubwa Mbere uyu musifuzi avuzweho amakosa kuko no mu mwaka ushize, yahagaritswe kubera umukino wahuje Rayon Sports na Étoile de l’Est aho yari umusifuzi wa Kane kuri uwo mukino ariko asimbuza inshuro nyinshi.

Mu minsi ishize we na Rulisa Patience hagombaga kubonekamo uzasimbura Hakizimana Louis ariko Ferwafa ihitamo gutanga Rulisa nk’umusifuzi mpuzamahanga.

Nsabimana Céléstin niwe wasifuye umukino wa AS Kigali na Kiyovu Sports
Abakunzi ba Kiyovu Sports bababajwe n’imisifurire ya Nsabimana Céléstin

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Claude says:
    December 5, 2022 at 11:52 am

    ntimwitwaze umusifuzi.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Abarimu batazi Icyongereza ntibazirukanwa, bazahugurwa- MINEDUC

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yavuze ko hari abarimu n’abayobozi b’ibigo bahuguwe ndetse hakiri…

RURA yafatiye MTN Rwanda ibihano 

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko rwafatiye ibihano byo mu rwego rw'ubutegetsi Sosiyete…

Mutamba yasabye ko Minisitiri w’Intebe ahamagazwa mu rubanza rwe

Constant Mutamba Tungunga wabaye Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

Amatora ya FERWAFA ntavugwaho rumwe n’abagize komite nyobozi

Bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse…

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Minisiteri ya Siporo yateye utwatsi ibinyoma by’uko yahagaritse amatora ya FERWAFA

2 Min Read
Imikino

AS Kigali yungutse umutoza mushya

1 Min Read
Imikino

Yanga SC yitegura Rayon Sports yabonye umutoza mushya

2 Min Read
Imikino

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?