BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Dec 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Polisi yafashe imodoka 475 zidafite ibyemezo by’ubuziranenge  

Polisi yafashe imodoka 475 zidafite ibyemezo by’ubuziranenge  

admin
Last updated: December 2, 2022 11:35 am
admin
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yafatiye mu mukwabu imodoka 475 zigenda zitagira icyemezo cy’ubuziranenge mu rwego rwo guhangana n’impanuka ziterwa n’ibinyabiziga bifite ibibazo tekinike.

Polisi y’u Rwanda ikomeje umukwabu wo gufata imodoka zigenda nta cyemezo cy’ubuziranenge

Izi modoka zafatiwe mu mukwabu wakoze na Polisi y’u Rwanda, kuwa 28, 29 na 30 Ugushyingo 2022, hirya no hino mu gihugu, aho hafashwe imodoka ziganjemo amakamyo, imodoka zitwara abanyeshuri n’izitwara abagenzi rusange zafatiwe mu muhanda zidafite icyemezo cy’ubuziranenge cyangwa cyararengeje igihe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere, yavuze ko gufata izi modoka bigamije gukumira impanuka zo mu muhanda zishobora guterwa n’ibinyabiziga bidafite ubuziranenge.

Yagize ati “Ni ibikorwa dukomeje gukora mu rwego rwo gukumira impanuka zo mu muhanda zishobora no gutwara ubuzima bw’abantu, tukaba dushishikariza buri mushoferi kwirinda gushyira mu muhanda ikinyabiziga mu gihe azi ko atagifitiye icyemezo cy’ubuziranenge.”

Yakomeje yibutsa abafite imodoka babwirwa n’abashoferi bazo ko zifite ibibazo bakica amatwi, gucika kuri uwo muco bakajya bashakira imodoka zabo ibyangombwa bisabwa.

Ati “Tuributsa ba nyir’ibinyabiziga bakunze gushyirwa mu majwi ko badakurikirana imodoka zabo mu gihe abashoferi bazo baba babamenyesheje ko zifite ikibazo, kwisubiraho bakajya bamenya imiterere yazo buri gihe zigiye gushyirwa mu muhanda kandi bakazishakira ibyangombwa byose bisabwa.”

SSP René Irere yavuze ko imodoka zifashwe zidafite icyemezo cy’ubuziranenge ba nyirazo bacibwa amande angana n’ibihumbi 25 Frw, ndetse zikajyanwa mu bigo bisuzuma imiterere y’ibinyabiziga biri hafi y’aho zafatiwe kugira ngo zikorerwe igenzura.

Gusuzuma imiterere y’ibinyabiziga biteganywa n’iteka rya Perezida No. 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo.

Ibinyabiziga bigenewe gutwara abagenzi muri rusange, ibigenewe gutwara ibintu birengeje toni 3,5 n’ibinyabiziga bigenewe ibigo byigisha gutwara, bisuzumwa buri mezi atandatu mu gihe ku bindi binyabiziga bisigaye isuzuma rikorwa mu gihe cy’umwaka.

Mu bisuzumwa ku binyabiziga harimo; uburemere kuri buri mutambiko, feri, icyerekezo cy’ ibitara bimurika cyane, ibyotsi bivuburwa n’imodoka, moteri, uburinganire bw’amapine, Ijeki kabuhariwe (ikoreshwa kuri fosse), niba imodoka itayumbayumba, Kompureseri y’umwuka n’igipimo cyo guhaga imipira n’ibindi.

Mu rwego rwo korohereza abafite ibinyabiziga, Polisi y’u Rwanda yegereza abanyarwanda serivise zo gusuzumisha ibinyabiziga, aho abaheruka kwegerezwa iyi serivise ari mu Karere ka Rubavu.

Ivomo: RNP

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Politike

Qatar yagennye Ambasaderi mushya mu Rwanda usimbura uwitabye imana 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rwakiriye abanyarwanda 200 batahutse bavuye muri RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?