BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Mar 4, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Bugesera: Bahangayikishijwe n’abiba amatungo bitwaje intwaro gakondo

Bugesera: Bahangayikishijwe n’abiba amatungo bitwaje intwaro gakondo

admin
Last updated: December 1, 2022 12:25 pm
admin
Share
SHARE

Bamwe mu baturage bo mu tugari twa   Rulindo na Gicaca two mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera,bahangayikishijwe n’ubujura bw’amatungo bukorwa n’abitwaje intwaro gakondo.

Bugesera bahangayikishijwe n’ubujura bw’amatungo

Aba baturage babwiye umunyamakuru wa Radio/TV Flash ko basigaye bararana n’amatungo kubera ubujura bubazengereje.

Umwe yagize ati “Abaturage dusigaye turarana n’ingurube mu nzu,twasabaga ubuyobozi budufashe butwongerere umutekano.”

Undi nawe yagize ati “Banyibye kuwa kabiri, kuwa kane baragaruka nijoro bari banyishe.Ibi bintu by’ubujura wa Musenyi birakabije cyane.Kuko bazana inkota.Jye basenye igipangu, barurira,bakuramo idirishya, banyiba imashini,banyiba igitenge banyiba amafaranga.”

Umwe mu baturage avuga ko yafatiye iwe ukekwaho ubwo bujura afite icyuma .

Yagize ati “Maze kwibwa inshuro enye ariko mfashe umujura .Kugira ngo mufatishe, bari natinye kujya munzu,njya munzu mbona antunze cya cyuma,nibwo ntabaje nti murantabare, murantabare.Inzu yayikuye byarangiye ,avuga ngo ndakwica ndakwica.”

Uyu ukekwaho ubujura asobanura uko yafatiwe mu nzu agira ati “Ntabwo nari nateganyije kumwiba, nagiye nanjye nk’umuntu uri kwishakira boro( imari), niko guhita bansangamo nyine mu nzu,bahita bahamagara, nihisha munsi y’uburiri , bahita bansangamo.”

Aba baturage bavuga ko uyu ukekwaho ubujura yakurikiranwa n’inzego zibishinzwe kuko iyo bamushyikirije ubuyobozi ahita arekurwa.

Umunyamabanga w’Akagari ka Rulindo , KAYUMBA Jean Bosco, yabwiye UMUSEKE ko ubu bujura bwibasiye amatungo atabuzi cyakora yemera ko hajya haba ubw’imyaka ndetse babufatiye ingamba zitandukanye.

Yagize ati “Nta bujura bw’amatungo buri muri Rulindo.Ubwo nzi ni ubwo mu mirima.Mu mirima ho birashoboka.Gahunda  ihari twabifatiye ni ugukaza amarondo,tukongera tugashishikariza umuturage nawe ntiyizere ko irondo ricunga hose nabo bagakaza uburinzi.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba,CIP Hamdoun Twizeyimana,yavuze ko iki kibazo bagiye kugikurikirana.

Yagize ati “Amakuru ntabwo twari tuyafite,tugiye kubikurikirana.Ntabwo bikwiye, ntabwo abanyabyaha bagomba kwidegembya, tugomba gushyiramo imbaraga tukabarwanya.”

Abaturage b’uyu murenge bavuze ko irondo rikwiye gushyirwamo imbaraga kugira ngo ubu bujura bwibasiye amatungo bucike.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Dutabarane says:
    December 5, 2022 at 5:01 pm

    Ibya Bugesera n’ubujura ni agahoma munwa. mu mirenge y’ibyaro ho wagirango nta buyobozi buhaba. umuntu aribwa rimwe kabiri hari police hari dasso n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, rimwe na rimwe akanamenya irengero ry’ibyo yibwe ndetse bimwe akanabifatana abantu ariko yatanga amakuru ngo abibye bakurikiranwe bigahera iyo . Ugahamagara Police uti muntabare umuntu yanyibye kandi ibyo yanyibye bimwe ndabimufatanye bati bibwire mudugudu, Mudugudu akakwandikira ati jyana kukagari, akagari kati jya kuri RIB, RIB ikarambika ugategerezaaaa. Ubwose nyirukwiba ageze hehe? Sinzi ukuntu ibi bintu bizacika. RIB yirirwa yigisha abantu ngo ntibakagerageze kwihanira ariko nibaza ikizaba igihe umuntu akwibye ukamufatana ibyawe ntakurikiranwe watanze amakuru, yagarutse kukwiba indi nshuro numufata ukamutanga cg ukamwifatira mumaboko uzamugenza ute ko bene ubu bujura kenshi iyo nyirukubukora abuze icyo atwara cg akagiteshwa birangira amennye amaraso? birakwiye ko inzego zikorana ariko kandi zigaha agaciro imbaraga abantu dutakaza ngo tugire icyo tugeraho. Dukwiye guhabwa umutekano w’ ibyacu wuzuye kuko ingingo y’imari ijyanye nawo yarateguwe. Niba Police ihembwa, Dasso igahembwa, batwegere tubone umutekano w’ibyacu tuba tumaze amezi n’amezi tuvunikira. Inzego za Police mumijyi ziravunika cyane n’akazi zikora karagaragara ariko abo bohereza mumirenge y’ibyaro mbona ntacyo baba bitayeho cyane cyane kungingo zijyanye n’ubujura kandi umutekano w’abantu n’ibyabo ni inshingano nyamukuru ya police y’urwanda niba mbyibuka neza.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Abatishimiye urwego rwa Mituweli bashyizwemo bahumurijwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB) rurahumuriza abavuga ko bisanze mu rwego rwo kwishyura…

Abagororwa 1874 bemerewe gufungurwa by’agateganyo.  

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Werurwe 2026, iyobowe…

Kigali: Umugabo ucuruza urumogi yafatanywe udupfunyika 1000 twarwo

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), rikorera mu Mujyi wa Kigali,…

Ishyingurwa rya Khamenei ryasubitswe

Amakuru atangazwa n’itangazamakuru rya leta muri Iran aravuga ko umuhango wo gushyingura…

Abanyarwanda bari mu bihugu byugarijwe n’ibitero bya Iran baburiwe

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) yatangaje ko Abanyarwanda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Ubutabera

Muhayimana yasabiwe gufungwa imyaka 15

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
Ubutabera

Urubanza ruregwamo abarimo Barafinda rwashyizwe mu muhezo

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?