BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Ba Minisitiri bashya basabwe kutiremereza mu nshingano bahawe

Ba Minisitiri bashya basabwe kutiremereza mu nshingano bahawe

admin
Last updated: November 30, 2022 6:03 pm
admin
Share
SHARE

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yasabye ba Minisitiri bashya b’ubuzima barahiye kutaremereza inshingano bahawe bitekerezaho, ahubwo bakita ku gukorera igihugu n’abanyarwanda.

Perezida Paul Kagame yasabye ba Minisitiri bashya b’ubuzima kutirebaho bagakorera abaturage

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki 30 Ugushyingo 2022, ubwo yakiraga indahiro za Minisitiri w’ubuzima mushya, Dr. Sabin Nsanzimana n’Umunyamabanga wa Leta muri iyi minisiteri, Dr. Yvan Butera.

Perezida Kagame mu ijambo rye abaha ikaze muri guverinoma, yabasabye gukorera igihugu n’abanyarwanda uko bikwiye, bakareka kuremereza inshingano birebaho ubwabo kuko byavamo ibibazo.

Ati “Ntabwo nshidikanya ubushake bwabo n’ubushobozi n’ibindi bijyanye no gukorera igihugu, abanyarwanda uko bikwiye, ubundi abakorera igihugu iyo bashatse koroshya imirimo, iroroha, ikagenda neza, iyo bashatse kubiremereza nabwo biraremera bikavamo ibibazo. Biremera cyane cyane iyo abantu bitekerezaho kurusha uko batekereza imirimo y’igihugu cyangwa abo bakwiye kuba bakorana nabo, bakorera kugirango twese ibintu bigende neza dutere imbere.”

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba yabijeje ubufatanye mu gihe cyose bazaba biteguye gukorana nabo basanze, abibutsa ko Minisiteri y’Ubuzima bagiyemo ifite uruhare rukomeye mu buzima bw’abantu n’amajyambere y’igihugu.

Yagize ati “Aba barahiye uyu munsi, bagiye muri Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri ifite uruhare rukomeye mu buzima bw’abantu no mu majyambere y’igihugu, ubuzima bw’abantu bameze neza, bashobora gukora ibyo bashinzwe bityo igihugu kigatera imbere.”

Perezida Kagame yibukije ko icyorezo cya Covid-19 kigihari, ndetse aba bayobozi bashya bakwiye gukora imirimo bahawe mu guhangana nacyo n’ibindi bibazo biri mu rwego rw’ubuzima.

Mu bibazo bitegereje aba ba Minisitiri bashya bakwiye harimo ubuke bw’abaganga barimo n’inzobere mu buvuzi bunyuranye, ibibazo by’amavuriro y’ibanze adatanga umusaruro uko bikwiye, imibereho y’abaforomo n’ababyaza ikiri hasi, ndetse n’ibindi birimo gukomeza umushinga wo kubaka uruganda rukora inking n’imiti mu Rwanda.

Kuwa 28 Ugushyingo 2022, nibwo Dr. Sabin Nsanzimana na Dr. Yvan Butera bahawe kuyobora Minisiteri y’Ubuzima, basimbuye Dr Daniel Ngamije na Dr. Mpunga Tharcisse wahawe kuyobora ibitaro bya CHUK.

Dr. Sabin Nsanzimana yayoboye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), umwanya yavuyeho ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwavugaga ko hari ibyo akurikiranyweho, nyuma yahawe kuyobora Ibitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB ari naho yakuwe ahabwa izi nshingano.

Dr. Yvan Butera wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, akaba abaye umuntu muto muri Guverinoma kuko afite imyaka 32, yize ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda guhera mu 2009 kugera 2014, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye no kubaga.

Icyiciro cya gatatu cya kaminuza yakize muri Kaminuza y’Ubuvuzi ya Butaro (UGHE), akaba yari amaze ukwezi abonye impamyabumenyi y’ikirenga ya PhD yakuye i Liege, aho yazobereye mu bijyanye n’utunyangingo tw’umubiri wa muntu.

Kuva muri Nzeri 2015, Dr Butera yakoraga mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe, ahava ajya gukora gukora mu Rwego rushinzwe imyigishirize y’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima ari naho yahawe inshingano zo kuba Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubuzima aturutse.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana n’Umunyamabanga muri iyo Minisiteri Dr Yvan Butera

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?