BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Abakuriye ubutasi mu bihugu bya Africa y’Iburasirazuba bahuriye i Kampala

Abakuriye ubutasi mu bihugu bya Africa y’Iburasirazuba bahuriye i Kampala

admin
Last updated: November 18, 2022 9:37 am
admin
Share
SHARE

Kuva ku wa Kane abakuriye ubutasi mu bihugu bya Africa y’Iburasirazuba bahuriye i Kampala baganira ku bibazo bitandukanye byugarije umutekano mu karere.

Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za Uganda, Gen Peter Elwelu aramutsa Maj Gen Vincent Nyakarundi ukuriye ubutasi bw’u Rwanda

Ibiganiro byabo birabera ahitwa Protea Hotel Skyz.

U Rwanda ruri muri iyi nama ruhagarariwe na Maj Gen Vincent Nyakarundi. Ibindi bihugu biri muri iyi nama ni Djibouti, Congo Kinshasa, Ethiopia, Somalia, Eritrea, Sudan y’Epfo, Sudan na Tanzania.

Abakuriye ubutasi barasuzuma ingamba zakoreshwa mu gukumira abahungabanya umutekano, kureba ibihungabanya umutekano, no kubaka uburyo bwo gukorana mu rwego rwo kubungabunga umutekano.

Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za Uganda, Gen Peter Elwelu ni we wafunguye iyi nama y’iminsi ibiri, avuga ko iyi nama ibaye mu gihe urwego rw’umutekano rufite imbogamizi zikomeye zirimo imihindagurikire y’ibihe, ibyorezo, iterabwoba, ibyaha byambuka imipaka n’ibyaha by’ikoranabuhanga n’ibindi.

Ati “Africa yose yugarijwe n’imbogamizi zisa n’izi ngizi, rero twese tujye hamwe bizadufasha guhangana n’izi nzitizi zibangamiye imibereho y’ibihugu.”

Maj Gen Birungi ukuriye ubutasi bwa Uganda

Maj Gen Birungi ukuriye ubutasi bwa Uganda, yavuze ko guhangana na ziriya nzitizi zibangamiye umutekano bisaba gutekereza ingamba nshya, ndetse asaba ko habaho ubufatanye kugira ngo ibihugu byose bibe ku murongo umwe kuri ibyo bibazo bihari.

Ati “Ni icyifuzo cyange ko iyi nama izafasha mu kongera umuhate mu rwego rwo gutsimbataza umutekano n’ituze mu karere, ndetse no hanze yako.”

Abakuriye ubutasi mu bihugu 9 bya Africa y’Iburasirazuba bitabiriye iyi nama

ISOOKO: UPDF Website

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Hagiye kuba inama Yiga Uko Isi Yose Yakwemera Leta Ya Palestine nk’igihugu

3 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 yanenze Radio Okapi n’ibindi bitangazamakuru bibogamira ku nkuru ziyisebya 

3 Min Read
Mu mahanga

Nigeria yiyongereye mu bihugu byifuza kwakira Formula One

1 Min Read
Mu mahanga

Kwegura kwa Visi Perezida w’u Buhinde byateje impaka n’urujijo

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?