BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Ukwezi kurihitse Adil ari mu bihano; Harakurikiraho iki?

Ukwezi kurihitse Adil ari mu bihano; Harakurikiraho iki?

admin
Last updated: November 13, 2022 11:28 pm
admin
Share
SHARE

Nyuma yo gushyirwa mu bihano kubera imyitwirire mibi yanenzwe n’ubuyobozi bwa APR FC, haribazwa ikiza gukurikiraho ku mutoza w’Umunya-Maroc utoza iyi kipe y’Ingabo.

Adil na Djabel bamaze ukwezi mu bihano

Tariki 14 Ukwakira 2022, Ubuyobozi bwa APR FC ni bwo bwatangaje ko bwahagaritse umutoza mukuru w’iyi kipe, Adil Erradi Muhammed igihe kingana n’iminsi 30 kubera imyitwarire mibi.

Uretse uyu mutoza wahagaritswe ariko, ninako byagenze kuri kapiteni w’iyi kipe, Manishimwe Djabel kubera amagambo yajyanye mu itangazamakuru avuga ku mutoza we.

Ubwo yavaga mu Rwanda ajyanye n’umuryango we, Adil yavuze ko ibye na APR FC bizakemurwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi [FIFA], ndetse agiye kuganira n’Abanyamategeko be kugira ngo amenye ikizakurikira.

Ukurikije uko yavuye mu Rwanda bimeze hagati ye n’abakoresha be, haribazwa niba uyu munya-Maroc azagaruka gukora akazi muri iyi kipe agifitiye amasezerano azarangira mu 2024.

ADIL ntiyigeze yemera icyemezo yafatiwe cyo guhagarikwa.

Uyu mutoza agenda yavuze ko atishimiye icyemezo kuko cyafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse we ubwe yivugiye ko gishingiye ku itegeko rigenga umurimo mu Rwanda ariko we ko ari umutoza mpuzamahanga mu mupira w’amaguru ugengwa n’amategeko y’Ishyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi[FIFA].

Aha niho yahereye avuga ko yarenganyijwe kandi abona igisigaye ari ukuzakiranurwa n’amategeko.

APR FC ntabwo yirukanye ADIL ndetse azagaruka akomeze akazi.

Kuva ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo bwahagarika uyu mutoza, nta na rimwe bwigeze butangaza ko bwamwirukanye, ndetse amakuru avuga ashobora kuzoherezwa gutoza abato b’iyi kipe n’ubwo ntacyo burabitangazaho.

ADIL yavuye mu Rwanda tariki 24 Ukwakira 2022, ariko ibimenyetso bikagaragaza ko uyu mutoza bizagorana kugaruka gukora akazi muri iyi kipe yamukoreye izina.

Kuva yagera mu Rwanda, uyu mutoza yatwaranye na APR FC ibikombe bitatu bya shampiyona ariko ntabwo yigeze ahirwa mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yabaye aya Mbere iwayo [CAF Champions League].

Kuva yahagarikwa, ikipe iri gutozwa n’umwungiriza yizaniye, Ben Mossa ndetse mu mikino ine ikipe imaze gukina, yanganyijemo ibiri, itsinda indi ibiri.

Bishobora kugorana ko Adil azongera gutoza APR FC

Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Minisiteri ya Siporo yateye utwatsi ibinyoma by’uko yahagaritse amatora ya FERWAFA

2 Min Read
Imikino

AS Kigali yungutse umutoza mushya

1 Min Read
Imikino

Yanga SC yitegura Rayon Sports yabonye umutoza mushya

2 Min Read
Imikino

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?