BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Dec 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Mu Rwanda hazabera inama y’Abanyafurika bandika kuri Wikipedia

Mu Rwanda hazabera inama y’Abanyafurika bandika kuri Wikipedia

admin
Last updated: November 3, 2022 1:25 pm
admin
Share
SHARE

Urubuga rwa Wikipedia rubitse amakuru y’ibihugu bitandukanye , ibyamamare , abanyapolitiki n’ibindi byinshi. Ni urubuga rwashinzwe n’umuryago Wikimedia Foundation ukora ibikorwa bitandukanye bijyanye n’ikoranabuhanga,  u Rwanda ni igihugu cya mbere mu byo mu karere ka Africa y’Iburasirazuba rugiye kwakira inama ya “Wiki Indaba” ihuza Abanyafurika bandika kuri Wikipedia.

Mureke tubanze twumve ibintu neza, kuko benshi bashobora kwibaza ko tubona WikiPedia, Wikimedia, WikiIndaba, burya hariho na Wikimedia User Group Rwanda .

“WikiPedia” abantu benshi bamenyereye ni urubuga rworohera abantu kubona amakuru nk’uko twabivuze haruguru, uru rubuga rwashinzwe n’Umuryango “Wikimedia Foundation” ukora ibikorwa bitandukanye bijyanye n’ikoranabuhanga.

Abenshi babona amakuru kuri uru rubuga ariko ntibamenya uko biba byagenze, burya uyu muryango Wikimedia utanga uburenganzira ku bantu batandukanye bashyiraho amakuru.

Iyo hatanzwe uburenganzira mu gushyiraho amakura, ku ijambo “Wikimedia” hiyongeraho izina ry’Igihugu, niho dusanga mu Rwanda dufite umuryango witwa “Wikimedia User Group Rwanda”.

Reka dusubire inyuma gato Wikimedia User Group Rwanda yatangiye ryari ?

Uyu muryango ugizwe n’Abanyarwanda watangiye mu mwaka wa 2019 mu bufatanye bwa Wikimdia Foundation, ukaba ugamije kubungabunga amateka y’u Rwanda babinyujije mu nyandiko.

Umuyobozi wa Wikimedia User Group Rwanda, Ndahiro Derrick avuga ko kuva batangira gukora mu Rwanda nta kindi bakora uretse kwandika ku Rwanda, amakuru ajyanye n’ibyo abantu benshi basoma kuri Wikipedia.

Ati “Nk’uko tubizi uretse n’Abanyarwanda duhuriyeho n’Abanyafurika benshi, ku kibazo cy’uko amateka yose aherekanywa mu magambo, iyo hagize uburamo amateka arazimira.

Twebwe twafashe umwanzuro ko ibituvugaho nk’Abanyarwanda, amateka yacu tuyandika, ndetse tuyafata amashusho n’amavideo .”

Umuyobozi wa Wikimedia User Group Rwanda Ndahiro Derrick  akomeza vuga ko ubu  bagize amahirwe yo kwakira inama ya WikiIndaba nubwo bakiri itsinda rito, ariko bagize amahirwe yo kuyakira uyu mwaka guhera ku itariki 4-6/11/2022 ikazabera kuri Ubumwe Hotel, aho bazasangira ubunararibonye ndetse banaganire ku mbogamizi bahura nazo maze bishakirwe ibisubizo .

Ntare Alex Umuyobozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda , yavuze ko kuba bazanye inama ya WikiIndaba mu Rwanda ari amahirwe  menshi  ndetse na bo nk’ikigo gishinzwe iterambere ry’ikoranabuhanga babijeje ubufatanyabikorwa kugira ngo bwa bumenyi bugere no ku banyaranda.

Ati “Ariko atari ubumenyi gusa bwo gusoma ibyo abandi banditse, natwe dushyiraho ibyacu, twandika amateka yacu atari abandi bayatwandkira b’abanyamahanga. Turishimye cyane kandi inkunga yacu y’ibitekerezo cyagwa se ibindi birahari, kandi tubifurije inama nziza.”

WikiIndaba yatangiye muri 2014 n’inama ihuza Abanyafurika bo muri Afurika n’abandi badatuye muri Afurika bandika kuri WikiPedia, iyi ikaba inshuro ya gatandatu igiye kuba .

Ni ubwa mbere igiye kubera mu Rwanda ndetse no mu karere ka Africa y’iburasirazuba ikaba itezweho gutanga ibisubizo ku nzitizi abahuriye kuri uyu muryango bahura na zo kugira ngo bishakirwe ibisubizo.

Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Politike

Qatar yagennye Ambasaderi mushya mu Rwanda usimbura uwitabye imana 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rwakiriye abanyarwanda 200 batahutse bavuye muri RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?