BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Dec 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Intumwa y’umuhuza wa Congo n’u Rwanda yageze i Kigali

Intumwa y’umuhuza wa Congo n’u Rwanda yageze i Kigali

admin
Last updated: October 31, 2022 5:47 pm
admin
Share
SHARE

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Antonio Tete, intumwa imuzaniye ubutumwa bwa Perezida wa Angola João Lourenço.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Antonio Tete Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola

Nk’uko byatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere nibwo iyi ntumwa izanye ubutumwa bwa Perezida João Lourenço, akaba anayoboye Umuryango w’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga bigari (ICGLR).

Ubutumwa banyujije kuri Twitter bugira buti “Kuri iki gicamunsi muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanye n’Amahanga wa Angola, Hon. Antonio Tete uri mu Rwanda, azanye ubutumwa bwa Perezida João Lourenço.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Hon. Antonio Tete ari mu Rwanda nyuma yo kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho naho yari yashyiriye Perezida Antoine Felix Tshisekedi ubutumwa yahawe na Perezida João Lourenço mu rwego rwo gushaka igisubizo ku bibazo by’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo.

Hon. Antonio Tete ashyikirije aba bakuru b’ibihugu ubu butumwa bwa Perezida João Lourenço, mu gihe mu Burasirazuba bwa Congo hakomeje imirwano ihuza M23 n’ingabo za leta FARDC, ndetse ibihugu byombi umubano wabyo ukaba urimo agatotsi kubera ibi bibazo by’umutekano muke.

Perezida wa Angola, João Lourenço niwe muhuza w’u Rwanda na Congo kubera umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi, muri Nyakanga uyu mwaka yahurije hamwe abakuru b’ibihugu byombi mu biganiro bigamije gushaka igisubizo ku gihu kiri mu mubano w’u Rwanda na DR Congo.

Intambara muri Congo: Guteres yahamagaye Kagame kuri telefoni

Hon. Antonio Tete n’intumwa ayoboye baje mu Rwanda nyuma yo kubanza muri Congo Kinshasa

NKURUNZIZA Jean Baptiste/

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • Q says:
    October 31, 2022 at 6:15 pm

    Iyo bayita politike,ntacyo urugendo rwe ruri bucyemure,abahanganye ubwabo muri ruriya rugamba rwo muri RDC nibo bazi amabwiriza barimo kugenderaho n’uyabaha,nubwo twitana bamwana tugashinjanya ariko harimo n’ukuboko kwa bya bihugu bitegeka Isi.

    Reply
  • Anonymous says:
    October 31, 2022 at 6:51 pm

    Rahiraso?wabimenye Ute?Congo ifite ibibazo nk,ibyo Habyarimana yari afite yanga ko abo yagize impunzi batahuka murwababyaye!kisekedi rero niyemere akemure ibibazo by,abaturage be barambiwe ubuhunzi no guhozwa kunkeke ku basigaye mugihugu arebeko amahoro ataboneka.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Politike

Qatar yagennye Ambasaderi mushya mu Rwanda usimbura uwitabye imana 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rwakiriye abanyarwanda 200 batahutse bavuye muri RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?