BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Mar 12, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Gasabo: Abaturage 100 batishoboye  bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza

Gasabo: Abaturage 100 batishoboye  bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza

admin
Last updated: October 30, 2022 3:03 pm
admin
Share
SHARE

 

Abaturage 100  batishoboye bo mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza n’ikigo cy’imari cya Leshego Rwanda Plc.

Abakozi ba Leshego bifatanyije nabaturage ba Kibagabaga mu muganda

Ibi byakozwe ubwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Ukwakira 2022,abayobozi n’abakozi b’iki kigo  bifatanyaga n’abaturage b’Akagari ka Kibagabaga mu muganda rusange.

Ni umuganda wakorewe mu Kagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, ,aho hatewe  ibiti ku ishuri rya Kimironko I, ndetse banifatanya n’abatuye umudugudu wa Gasharu gutunganya ikibuga cy’umupira w’amaguru.

Umukozi wa Leshego Rwanda Plc,Uwamurengeye Jovin ,yavuze ko kimwe nk’abandi banyarwanda bumva neza uruhare rwabo mu kubaka igihugu biciye mu kwishakamo ibisubizo, agashimangira ko kwiyemeza gutangira abatishoboye mituweli ari mu murongo mwiza wo gufatanya na leta mu gusigasira ubuzima.

Ati “Twishimiye gukorana umuganda n’abaturaga kandi n’abaturage babyishimiye, nk’Abanyarwanda twashatse gufatanya n’abaturage ba Kibagabaga mu gukora umuganda. Turabizi ko mituwele ari ingenzi, umuntu adafite ubuzima buzima ntabwo yabasha gukora ngo yubake igihugu, turabizi ko hari abaturage badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza, rero twatekereje  ko nabo babasha kwivuza kugirango babashe gukora, iyo bakoze niho hava imbaraga zo kuba baza bakatubera abakiriya kandi beza.”

Umuyobozi wa Leshego Rwanda, Benjamin Muketha yavuze ko mu ntego zabo harimo gufatanya n’abaturage mu iterambere ariyo mpamvu bahisemo gukorana umuganda n’abaturage mu rwego rwo kwizihiza ukwezi kwahariwe abakiriye ndetse n’isabukuru yabo y’imyaka 10 bakorera mu Rwanda.

Yagize ati “Dukorana n’abaturage mu burezi, ubuzima n’ibindi bikorwa by’iterambere, by’umwihariko turi kwizihiza imyaka 10 dukorera mu Rwanda, rero twashatese ku bihuza n’ukwezi kwa cumi  kwahariwe abakiriya dukorana n’abaturage umuganda ndetse tunishyurira bamwe ubwisungane mu kwivuza.”

Benjamin Muketha yakomeje  avuga ko intego yabo ari ugukorana n’abaturage.Kuba bishyuriye abantu 150 ubwisungane mu kwivuza, ari mu rwego rwo kuzirikana ko ubuzima ari ingenzi ndetse bazirikana no ku bafite amikoro make yo kuba batabasha kubwiyishyurira, bityo ngo bizafasha imiryango y’abishyuriwe kugira ubuzima bwiza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibagabaga, Muhire Jean Luc yashimiye aba bakozi ba Leshego baje kwifatanya nabo mu muganda, by’umwihariko kuba baremeye kwishyurira abaturage basaga 100 ubwisungane mu kwivuza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Umuhoza Rwakumba yavuze ko mituweli ari gahunda ya leta yo kugira abaturage bafite ubuzima bwiza.

Ati “Ubwisungane mu kwivuza ni gahunda ya leta yo guteza imbere ubuzima bwiza mu banyarwanda, mituweli ni kimwe mu bifasha abaturage kugera kuri serivise z’ubuvuzi, twifuza ko ubuzima bw’abaturage bwishingirwa kandi abaturage bakagira ubuzima bwiza, dushimiye Leshego kuba kuba yaremeye gufatanya natwe by’umwihariko abaturage bacu.”

Abakozi ba Leshego Rwanda Plc bakaba bariyemeje kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abaturage 150, harimo 100 bo mu Kagari ka Kibagaba muri Gasabo n’abandi 50 mu Kagari ka Gitarama mu Karere ka Muhanga, iki kigo cy’imari kiri gukora ibi muri gahunda yo kwizihiza imyaka 10 bakorera ku butaka bw’u Rwanda.

Uretse kuba bishyuriye abaturage mituweli, banemereye urubyiruko rwo mu Mudugudu wa Gasharu muri Kibagabaga ku bubakira ubwiherero ku kibuga bakorera imyitozo y’umupira w’amaguru  kuko bari basanzwe badafite ubwiherero.

Leshego Rwanda Plc yahawe uruhushya rwo gukorera mu Rwanda na Banki Nkuru y’Igihugu mu 2012,ikaba ifite amashami mu turere dutandukanye tw’igihugu.

Umuyobozi wa Leshego Rwanda, Benjamin Muketha yavuze ko mu ntego zabo harimo gufatanya n’abaturage mu iterambere
Abakoziba Leshego basabanye n’abaturage ba Gasharu

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'Umpira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza…

Bank nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari Banki Nkuru…

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Ubukungu

Ibiciro byazamutseho 9,2% muri Gashyantare

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Ubukungu

U Rwanda rwiteguye guhangana n’ingaruka z’intambara y’Amerika na Iran

5 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?