BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > DRC: Imirwano yabereye hafi y’ikigo cya gisirikare cya Rumangabo

DRC: Imirwano yabereye hafi y’ikigo cya gisirikare cya Rumangabo

admin
Last updated: October 28, 2022 3:39 pm
admin
Share
SHARE

Imirwano imaze icyumweru, imbunda zidaceceka muri Teritwari ya Rutshuru, ubu iravugwa hafi y’ikigo cya gisirikare cya Rumangabo.

Ingabo za Congo, FARDC ku rugamba (Foto Internet)

Urukuta rwa Twitter Goma24, rukoreshwa n’inyeshyambaza za M23, ruvuga ko inyeshyamba zigenzura uduce twa Rugari ahitwa Ngiko, ndetse n’ishyamba rya Mwaro riherereye kuri Km 30 hafi y’Umujyi wa Goma.

Imirwano ngo irakomeje hagati y’ingabo za Leta, FARDC n’inyeshyamba mu nkengero za Rumangabo, nk’uko ruriya rubuga rubivuga.

Uru rubuga kandi ruvuga ko uduce twa Karambi muri Gurupema ya Busanza, ndetse n’uduce twa Mutabo, Nyalutemba, Kabingo, na Musezero na two twafashwe na M23.

Indi mirwano yabereye mu nkengero za Kitangoma, hafi y’umupaka wa Uganda.

Urubuga rwikira kuri Internet, globalinfos.net rwo muri Congo, na rwo ruvuga ko imirwano yakajije umurego kuri uyu wa Gatanu mu gitondo ikaba yabereye ku kigo cya gisirikare cya Rumangabo nk’uko kibikesha amakuru y’abari muri kariya gace.

Abaturage bakomeje guhunga (Foto Internet)

 

Umwe mu bayobozi yemeje ko M23 yafashe ahitwa Karambi

Urubuga rwo muri Congo, rumwe mu zizewe, ACTUALITE.CD rwavuze ko imirwano yabereye ahitwa Busanza.

Rwavuze ko ubuyobozi bwo muri kariya gace bwemeje ko inyeshyamba za M23 zafashe agace ka Karambi.

Uwitwa Syllas Bangala uyobora agace ka Busanza, yabwiye ACTUALITE.CD ati “Kuva mu gitondo, habaye imirwano mu gace ka Karambi, ubu karagenzurwa na M23.”

Muri Video inyeshyamba za M23 zashyize kuri Twitter zigaragaza abasirikare zafatiye ku rugamba, harimo abemeza ko bakorana neza n’inyeshyamba za FDLR.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
4 Comments
  • Anonymous says:
    October 28, 2022 at 8:15 pm

    naho rekazike zirimo yesu

    Reply
  • Pingback: Inyeshyamba za M23 zafashe umupaka wa Kitagoma, ingabo za Leta ngo zirutse – Umuseke
  • Amin says:
    October 30, 2022 at 12:48 am

    We wish them the victory and all the best. The victory of M23 can only be the solution that can bring in that long suffered area. May God be with them in all and be their Leader and guide.

    Reply
    • Amin says:
      October 30, 2022 at 12:52 am

      They are fighting for good course. Just for their rights and justice and democracy for all.

      Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Hagiye kuba inama Yiga Uko Isi Yose Yakwemera Leta Ya Palestine nk’igihugu

3 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 yanenze Radio Okapi n’ibindi bitangazamakuru bibogamira ku nkuru ziyisebya 

3 Min Read
Mu mahanga

Nigeria yiyongereye mu bihugu byifuza kwakira Formula One

1 Min Read
Mu mahanga

Kwegura kwa Visi Perezida w’u Buhinde byateje impaka n’urujijo

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?