BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Dec 8, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Sobanukirwa impamvu “Umunyarwanda agomba gukingiza umwana we Imbasa”

Sobanukirwa impamvu “Umunyarwanda agomba gukingiza umwana we Imbasa”

admin
Last updated: October 28, 2022 12:42 pm
admin
Share
SHARE

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije yibukije ko nubwo hashize igihe imbasa itagaragara, abantu badakwiye kwirara, bakitabira gukingiza abana inkigo zose zagenwe.

Imbasa ni indwara yica kandi uwo itishe imusigira ubumuga bw’ingingo

Ibi bikubiye mu butumwa yagenewe Abanyarwanda kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya imbasa, wizihizwa buri mwaka tariki 28 Ukwakira.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yavuze ko umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imbasa wizihizwa hari intambwe ikomeye u Rwanda rwateye mu kuyihashya, aho mu myaka 29 ishize itaragaragara.

Yagize ati “Mu Rwanda twizihije umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imbasa tuzirikana ibikorwa byizabyakozwe mu kuyihashya, aho nta mu rwayi w’imbasa urongera kugaragara mu myaka 29 ishize.”

Yakomeje agira ati “Turishimira ko ubwitabire mu gukingiza abana buri hejuru ya 90% ku rwego rw’igihugu hose, kandi tukaba twifuza kugera ku 100%.”

Minisititi Ngamije yibukije abanyarwanda ko nubwo imbasa imaze igihe itagaragara, ikiboneka mu bihugu bituranye n’u Rwanda bityo bakwiye kwitabira gukingiza abana iyi ndwara.

Ati “Ntitwirare ariko, imbasa iracyagaragara mu bihugu duturanye ndetse n’ibihugu bimwe na bimwe byo mu Burayi, Amerika n’Aziya. Dukomeze kwitabira gukingiza abana inking zise uko zateganyijwe, cyane cyane ko ari ubuntu.”

Umurwayi w’imbasa aheruka kugaragara mu Rwanda mu 1993, ikaba ikunze kwibasira ingimbi n’abangavu bafite munsi y’imyaka 15, aho uwayirwaye imugiraho ingaruka zinyuranye zirimo no kuba yamusigira ubumuga bw’ingingo.

Imbasa ni indwara iterwa na virusi ziboneka mu mwanda abantu bituma, ikandura iciye mu kanwa n’ahandi ndetse ikororokera mu mara. Uwayanduye bayimubonamo mu gihe kitarenze iminsi 14 bayipimye mu musarane we.

Ni indwara idakira ndetse ishobora guhitana uwayirwaye, ni mu gihe uwo itishe imusigira ubumuga bw’igihe kirekire bw’ingingo.

Urukingo rw’imbasa rutangwa mu byiciro bine, umwana akivuka ahabwa igitonyanga, umwana afite ukwezi n’igice agahabwa ikindi gitonyanga, yagira amezi abiri n’igice agahabwa ikindi gitonyanga, naho yakuzuza amezi atatu n’igice bakamuha igitonyanga n’urushinge.

Muri uyu mwaka wa 2022, Congo niyo ifite abarwayi benshi b’imbasa bagera ku 154, Mozambique 7, Afghanistan abantu babiri, Amerika umwe, Pakistan 20, Israel umwe, Amerika nayo hagaragaye umurwayi umwe.

Kimwe n’ibindi bihugu ku Isi, u Rwanda rwatangiye ubushakashatsi bwo gupima  mu myanda abantu bituma ngo harebwe ko nta virusi y’imbasa yaba irimo, mu rwego rwo kuyikumira hakiri kare, kuko muri Congo n’ahandi byahagaragaye.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya imbasa igira iti “Duharanire u Rwanda ruzira imbasadukingiza abana bacu”, mu kwizihiza uyu munsi hateganyijwe ibikorwa binyuranye harimo no gutanga urukingo rw’imbasa ku Kigo Nderabuzima cya Gahanga muri Kicukiro.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yasabye abantu kutirara bagakingiza abana imbasa

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Politike

Qatar yagennye Ambasaderi mushya mu Rwanda usimbura uwitabye imana 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rwakiriye abanyarwanda 200 batahutse bavuye muri RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?