BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Mar 3, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Batatu barafunzwe muri IPRC Kigali ! Menya amakosa arindimuye iri shuri

Batatu barafunzwe muri IPRC Kigali ! Menya amakosa arindimuye iri shuri

admin
Last updated: October 24, 2022 11:45 am
admin
Share
SHARE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko rwamaze guta muri yombi  abakozi batatu ba IPRC Kigali barimo Umuyobozi wayo.

IPRC Kigali yafunzwe by’agateganyo

Umuvugizi w’uru rwego yabwiwe UMUSEKE ko  mu bafunzwe barimo ko Eng. Mulindahabi Diogène    wayoboraga iri shuri, Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’imari ndetse n’ushinzwe ibikoresho.

Yagize ati “Baracyekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’ubujura no kunyereza ibikoresho byo muri IPRC Kigali.”

Ku munsi w’ejo tariki ya 23 Ukwakira 2022, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko ifunze by’agateganyo  Ishuri rikuru rya RP-IPRC ishami rya Kigali igihe kingana n’ibyumweru bibiri, kugirango iperereza rijyanye n’imyitwarire mibi yo kwiha umutungo wa leta ririmo kuhakorerwa rikomeze nta nkomyi.

Iryo tangazo rivuga ko nta muntu wemerewe kwinjira mu kigo ndetse ku ufite amakuru yayamenyesha URwego rw’ubugenzacyaha.

Umuseke wagerageje kuvugisha umuyobozi wa Rwanda Polythechinic, kugira tumenye igihe ibi byaha byakorewe ariko avuga ko bigikorwaho iperereza.

Yagize ati “Mwaramutse. Iperereza riracyakorwa, nta kintu natangaza.”

 

Gushaka indamu…

Mu butumwa yageneye Abayobozi, yahuye na bo mu nama ya Biro Politiki y’Umuryango RPF-Inkotanyi ku wa 22 Ukwakira uyu mwaka, Perezida Paul Kagame yongeye kugaruka ku bayobozi bafite umururumba wo kurya ibyo batavunikiye.

Icyo gihe yanenze abayobozi  bashaka kunyunyuza imitsi ya rubanda, asaba abayobozi kudahora basubira mu makosa.

Ati “Niba wakoze ibibi byumve nawe ko ari bibi, ubikosore bitararinda binagera kure. Ubonye amahirwe rimwe wabwiwe, ubonye ubwakabiri, wabwiwe, kuki ugomba gutegereza ubwagatatu ukora cya kibi abantu bakubwira buri munsi, buri munsi, biba bivuze iki? Cyangwa ubona ko abantu bakugira bate? Ntabwo ari uwabivuze, ahubwo ikibazo kiba kutabivuga.”

 

PAC yabobye agahomamunwa  …

Hari amakosa amwe n’amwe akunze kugaragara muri bimwe mu bigo bya tekiniki,imyuga n’ubumenyingiro ariko bikagorana kuyatahura.

Muri Nzeri uyu mwaka, Urwego rw’Amashuri ya Polytechnique rwananiwe  gusobanurira Abadepite bagize Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC), ukuntu rwaguze ameza 60, imwe ruyigura kuri Miliyoni imwe na maganabiri ( 1,200,000 Frw).

Komisiyo ya PAC yagaragaje ameza asanzwe yaguzwe 1,234,638 Frw, Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta yasanze muri TVET Cyanika.

Nubwo iperereza rigikorwa kuri IPRC Kigali, hari andi makuru avugwa ko muri iki kigo havugwamo gutegana imitego no kugiranira amashyari mu nzego z’ubuyobozi.

IPRC Kigali yafunzwe by’agateganyo kubera ubujura

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • karara says:
    October 24, 2022 at 1:16 pm

    Abantu benshi bakora amanyanga bashaka gukira.Bakibagirwa ko twese tubisiga tugapfa.Birababaje kubona ibintu Imana itubuza (ubujura,ubusambanyi,amanyanga,kubeshya,ruswa,kurwana,etc…) bikorwa na billions/milliards z’abantu. Yesu yerekanye ko “abakristu nyakuri” ari bake cyane.Bisaba imihate kugirango ukore ibyo Imana ishaka.Umukristu nyawe ashaka Imana cyane,akirinda gutwarwa n’ibyisi,kubera ko nabyo ari icyaha gikomeye kizarimbuza benshi.Soma Yohana wa mbere igice cya 2,imirongo 15-17.Abashaka Imana ntibatwarwe gusa no gushaka iby’isi,bazahembwa kuzuka ku munsi wa nyuma,bahabwe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Bitandukanye n’ikinyoma yuko upfuye aba yitabye Imana.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Walikale: AFC/M23 yisubije Buhimba

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bisubije…

Abagaragaye bahondagura umukobwa mu muhanda batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abasore babiri bagaragaye mu…

Iburasirazuba: Mu mwaka inzoga zitujuje ubuziranenge zishe abantu 22

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mwaka umwe mu Ntara y’Iburasirazuba inzoga…

Ngarambe Romeo yagizwe Umuyobozi Mukuru wa CMA

Ngarambe yatangiye izi nshingano mu gihe uru rwego rukomeje gushyira mu bikorwa…

FERWAFA yanenzwe bikomeye kubera abasifuzi batagira ibikoresho bigezweho 

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryanenzwe bikomeye n’umutoza wa Gorilla FC,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Muhayimana yasabiwe gufungwa imyaka 15

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
Ubutabera

Urubanza ruregwamo abarimo Barafinda rwashyizwe mu muhezo

1 Min Read
Ubutabera

Umuhanzi w’imideri Moses Turahirwa washinze ‘Moshios’ yagarutse imbere y’Urukiko

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?