BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Dec 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Rubavu: Abitwaje intwaro gakondo bakomerekeje abaturage batatu

Rubavu: Abitwaje intwaro gakondo bakomerekeje abaturage batatu

admin
Last updated: October 19, 2022 3:13 pm
admin
Share
SHARE

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu mu Murenge wa Gisenyi, abagizi ba nabi bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro n’inkoni bateye abaturage bakomeretsa abantu batatu barimo abanyerondo.

Ibiro by’Akarere ka Rubavu

Ibi byabereye mu Mudugudu wa
Nyabagobe, Akagari ka Nengo, Umurenge wa Gisenyi ho muri Rubavu, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki 19 Ukwakira 2022 ahagana saa saba z’ijoro.

Abaturage bari mu batabaye abanyerondo barimo batabaza kubera gukubitwa n’aba bantu bitwaje imihoro n’inkoni, bavuga ko bari abantu bagera ku icumi bambaye bote n’imyenda isa.

Umwe muri bo yavuze ko yabanje kumva igihiriri cy’abantu akagira ngo ni abanyerondo b’umwuga, ariko aza kumva umuntu atabaza.

Asohotse ngo yasanze aba bantu bataramenyekana bari ku munyerondo bahondagura, maze aratabaza ariko umuturage wasohotse ngo bamusubijeyo inkungugu bashaka kumukubita, banamubwira kuzimya amatara.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba,  CIP Rukundo Mucyo,
yabwiye UMUSEKE ko na bo aya makuru bayamenye, kandi bahise batabara bakaba bakiri gushakisha aba bagizi ba nabi.

Ati “Inkuru natwe twayimenye turimo kubikurikirana kugira ngo ababikoze batahurwe.”

CIP Rukundo Mucyo, yasabye abaturage kutagira impungenge kuko inzego z’umutekano zihari kandi zicunze neza umutekano w’abaturage, bityo ko ntawe ukwiye kugira ikibazo.

Nubwo yahumurije abaturage, bo bavuga ko inzego z’umutekano zikwiye kurushaho kuhakaza umutekano kuko bimaze kurenga ubushobozi bw’abanyerondo niba na bo basagarirwa, bakanagira impungenge kubera guturira umupaka.

Aba bakomerekejwe uko ari batatu bakaba bahise bajyanwa ku Bitaro bya Gisenyi kwitabwaho n’abaganga, ubuzima bwabo bukaba bumeze neza ku buryo bashobora gusezerwa bagasubira mu miryango yabo  nk’uko twabibwiwe na CIP Rukundo Mucyo.

Mu baturage bakomerekejwe harimo abanyerondo babiri n’umuzamu umwe wa rumwe mu ngo zo muri uwo mudugudu.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Politike

Qatar yagennye Ambasaderi mushya mu Rwanda usimbura uwitabye imana 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rwakiriye abanyarwanda 200 batahutse bavuye muri RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?