BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Mar 17, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Leta irishyuzwa miliyari 5Frw y’ingurane z’ibyangijwe mu gukwirakwiza amashanyarazi

Leta irishyuzwa miliyari 5Frw y’ingurane z’ibyangijwe mu gukwirakwiza amashanyarazi

admin
Last updated: October 19, 2022 12:00 am
admin
Share
SHARE

Hirya no hino mu gihugu hagenda humvikana inkuru z’abaturage bamaze imyaka itari mike basiragira inyuma y’ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’ibikorwa byo kugeza umuriro w’amashanyarazi mu bice by’igihugu.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr. Nsabimana Ernest yijeje abadepite ko ingurane leta ifitiye abaturage Izishyurwa vuba

Ni ikibazo kiri mu byatumye Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’ Abadepite bahamagaza Minisiteri y’Ibikorwaremezo ngo isobanure mu magambo gahunda ya guverinoma yo kuba yagejeje amazi meza n’amashanyarazi ku baturage 100% mu 2024 nk’uko bikubiye muri gahunda ya NST-1.

Asubiza ikibazo cy’abaturage bagifitiwe ingurane z’ibyabo byangijwe n’ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Ernest Nsabimana yavuze ko mu myenda y’ingurane leta yari ifitiye abaturage zisaga miliyari 35 Frw izigera kuri 84% zimaze kwishyurwa hakaba hasigaye izisaga miliyari 5 Frw.

Yagize ati “Kuva mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2016/2017 kugeza mu kwezi kwa Cyenda uyu mwaka, REG n’ibigo biyishamikiyeho bakiriye amadosiye hafi ibihumbi 96,735 asaba ingurane zifite agaciro ka miliyari 35  muri ayo madosiye 81.2% yari afite agaciro ka miliyari 28 kandi ayo yose yarishyuwe.”

Yakomeje agira ati “Hakaba hasigaye amadosiye hafi ibihumbi 15, muri yo 585 afite agaciro ka miliyoni 151 Frw yashyikirijwe Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kugira ngo yishyurwe kuko ayo madosiye atunganye. Dusigaranye hafi amadosiye ibihumbi 14 afite agaciro ka miliyari 5 Frw arimo gusuzumwa muri EDCL kugirango agezwe muri MINECOFIN.”

Minisitiri Dr. Ernest Nsabimana yavuze ko izi miliyari 5 Frw zirenga z’ingurane zangijwe n’ikwirakwizwa ry’amashanyarazi mu baturage zizaba zishyuwe mu mpera z’igihembe cya kabiri cy’ingengo y’imari y’uyu mwaka wa 2022-2023.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Ernest Nsabimana yashimiye Abadepite ku kuba badahwema gukorera ubuvugizi iyi Minisiteri kugirango ibone ingengo y’imari yo kwishyura iyi myenda y’ingurane, aboneraho gukomeza kubasaba kubavuganira kugirango babashe kwishyura ibi birarane bigihari no mu zindi nzego nk’ikorwa ry’imihanda.

Ati “Banyakubahwa Badepite imbogamizi dukunze guhura nazo mu kwishyura ibirarane cyangwa se amafaranga agendanye n’ingurane ku bikorwaremezo ni ikibazo cy’ingengo y’imari, iyo ihari amadosiye arishyurwa cyeretse afite ibibazo nk’aho umuntu utari mu gihugu atinda kohereza ibyangombwa.  Banyakubahwa badepite mboneyeho umwanya wo kubasaba gukomeza kudukorera ubuvugizi kugirango aya mafaranga asigaye aboneke maze amadosiye asigaye yishyurirwe igihe.”

Ministiri Nsabimana yanagaragaje ko kubera ingengo y’imari hari aho imishinga y’iterambere idindira bategereje ingengo y’imari, ibi bikanaterwa n’ibirimo ingaruka za Covid-19.

Impungenge Abadepite bagaragaje mu kwishyura ingurane nuko hari igihe abaturage batishyurwa ingurane ku gihe maze ntibahabwe 5% y’inyungu ziteganywa n’itegek.

Minisitiri Nsabimana yavuze ko hari aho abaturage bemera kwihanganira gutegereza ingurane kubera inyota y’iterambere, gusa bafashe ingamba z’uko amategeko yubahirizwa uko ari.

Abadepite ntibanyuzwe n’iyubahirizwa ry’amategeko mu kwishyura ingurane

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida Trump yasabye ubufasha Ibihugu by’inshuti bimwe bibutera utwatsi

Perezida Donald Trump yasabye ubufasha Ibihugu by’inshuti za Leta Zunze Ubumwe za…

Abasirikare b’u Rwanda bari bagiye gutanga ubutabazi muri Jamaica bagarukanye ishema

Abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda bari berecyeje muri Jamaica mu butumwa bw’ubutabazi…

Madagascar yashyizeho Minisitiri w’Intebe nyuma yo gusesa Guverinoma

Perezida wa Madagascar, Col. Michael Randrianirina yatangaje ko Mamitiana Rajaonarison ari we…

Kenya yemeje ko u Burusiya butazongera kujyana abenegihugu bayo mu ntambara yo muri Ukraine

Minisitiri w’Intebe wa Kenya akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi, yatangaje…

Igisasu cya Koreya ya Ruguru cyakangaranyije Koreya y’Epfo n’u Buyapani

Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cyakangaranyije u Buyapani na Koreya y’Epfo. Hari…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?