BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Muhoozi Kainerugaba yambitswe ipeti rya General (Full) – AMAFOTO

Muhoozi Kainerugaba yambitswe ipeti rya General (Full) – AMAFOTO

admin
Last updated: October 10, 2022 12:31 pm
admin
Share
SHARE

Umuhungu wa Perezida Museveni Muhoozi Kainerugaba, mu muhango wabaye kuri uyu wa mbere ku cyicaro gikuru cy’ingabo za Uganda i Bombo, yambitswe ipeti rya Jenerali w’inyenyeri enye aherutse guhabwa na Se.

Gen Salim Saleh na Charlotte Kainerugaba bambika Gen Muhoozi ipeti rya Jenerali

Lt General Kayanja Muhanga wasimbuye Gen Muhoozi ku mwanya w’Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, nawe yambitswe iri peti aherutse guhabwa akuwe kuri Major General mu ngabo za Uganda.

Umuhango wo kwambika Muhoozi Kainerugaba ipeti rya Jenerali w’inyenyeri enye wayobowe na Gen Salim Saleh Akandwanaho usanzwe ari Umujyanama wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni.

Gen Salim Saleh afatanyije n’umugore wa Gen Muhoozi Kainerugaba nibo bamwambitse iri peti riruta ayandi mu gisirikare cya Uganda.

Lt General Muhoozi Kainerugaba w’imyaka 48 y’amavuko wambitswe ipeti rya General Full, yari asanzwe ari Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, icyakora uyu mwanya yawukuweho ku wa 04 Ukwakira 2022.

Gen Muhoozi Kainerugaba kuri uyu wa mbere tariki 10 Ukwakira 2022 yahise ahererekanya ububasha na Lt Gen Kayanga Muhanga ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka za Uganda.

Ntiharatangazwa inshingano nshya General Kainerugaba yaba yahawe, icyakora asanzwe ari n’umujyanama wihariye wa Perezida Museveni mu bya gisirikare.

Abantu batandukanye muri Uganda bitabiriye ibirori bikomeye byo kwishimira izamurwa rya Gen Muhoozi Kainerugaba.

Gen Muhoozi Kainerugaba aha icyubahiro Se wabo wamwambitse ipeti rya Jenerali w’inyenyeri enye
Gen Muhoozi Kainerugaba n’umufasha we Charlotte Kainerugaba
Umufasha wa Gen Muhoozi amwambika ipeti
Jenerali w’inyenyeri enye Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Perezida Museveni
Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, Kayanja Muhanga yambitswe ipeti rya Lieutenant General
Lt Gen Kayanja yari umuyobozi wa Operasiyo Shuja

NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

Bwiza yateguje igitaramo cyo kwizihiza imyaka ine amaze mu muziki

Bwiza yateguje igitaramo cyo kwizihiza imyaka ine amaze mu muziki, aho kizitabitwa…

Gasabo: Polisi yafashe abateka bakanagurisha kanyanga abaturage

Polisi ikorera mu Murenge wa Ndera n'uwa Rusororo ndetse n'uwa Gikomero yo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Hagiye kuba inama Yiga Uko Isi Yose Yakwemera Leta Ya Palestine nk’igihugu

3 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 yanenze Radio Okapi n’ibindi bitangazamakuru bibogamira ku nkuru ziyisebya 

3 Min Read
Mu mahanga

Nigeria yiyongereye mu bihugu byifuza kwakira Formula One

1 Min Read
Mu mahanga

Kwegura kwa Visi Perezida w’u Buhinde byateje impaka n’urujijo

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?