BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Dec 8, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Rumaga, Riderman na Peace Jolis bahuje imbaraga mu gisigo gisingiza umwana

Rumaga, Riderman na Peace Jolis bahuje imbaraga mu gisigo gisingiza umwana

admin
Last updated: October 7, 2022 2:26 pm
admin
Share
SHARE

Umusizi ukomeje kwagura isura y’ubusizi nyarwanda, Rumaga Junior yifashishije Riderman na Peace Jolis mu gisigo cye gishya yise ‘Umwana Araryoha’ yibukijemo umuryango inshingano ku mwana.

Juniro Rumaga yahurije hamwe Riderman na Peace Jolic mu gisigo gisingiza umwana


“Umwana Araryoha”
ni kimwe mu bisigo bigize umuzingo (Album) yise MAWE, akaba ngo yarifuje guhuza imbaraga na Riderman ndetse na Peace Jolis mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubusizi.

Mu kiganiro n’UMUSEKE, Rumaga Junior yavuze ko ari agaciro gakomeye gukorana n’umusizi w’umuhanga yabyirutse akunda kandi utanga urugero rwiza rw’ejo kuwagendeye mu ntambwe ze.

Ati “Byaranyuze kuko nakoranye n’umwe mu bantu nabyirutse nanjye nkunda, bitari kuri Rumaga gusa biri kuri buri muntu wese mu Rwanda no hanze yarwo, ni umugisha gukorana na Riderman, umuhanga mubyo akora by’umwihariko ubusizi kuko akora Hip Hop yiganjemo ubusizi cyane. Ni umuntu ufite indangagaciro na kirazira agenderano ubona ko uzishingiyeho ejo cyangwa ejobundi hari icyahinduka mu iterambere ryawe.”

Iki gisigo umwana araryoha umuraperi Riderman yumvikana mu magambo agira ati “Ikaze mugisha umwana araryoha na rurema abantu yadutumye umwana, uwibarutse ibyishimo byaramusabye yakoze ibyo rurema yadusabye. Ararira kuryama bikakunanira, yaseka inseko ye ukayiharanira utuzina twiza ukatumuhamagara, …”

Rumaga we hari aho avuga ati “Umwana araryoha, aryoha kera anakiri mu nda, umubona mu irage yonka urukundo, uburere burya bukanahera ahongaho uko nyina abayeho akimutwite, … Maze wamuraga iminsi igihumbi yonka neza nta mvange uwo muhondo ukaba urukingo n’ubudahangarwa bw’ibihe byose, …”

Riderman we ngo yakuze akunda gusiga gusa aza guhitamo inzira y’umuziki kuko yabonaga bitamutunga, aha ariko Rumaga yamaze impungenge abafite inganzo yo gusiga kuko nawe aribyo bimutunze.

Umusizi Rumaga yasabye abanyarwanda gukomeza gushyigikira ubusizi ndetse no kwitabira kugura umuzingo (Album) we yise Mawe, gusa ngo aracyakomeje kubasogongeza ku bisigo biriho kuko hari ibitarajya hanze.

Iki gisigo umwana araryoha yatangiye kucyandika mu gihe Riderman yari amaze kwibaruka impanga, kibaye igisigo cya kabiri Riderman yumvikanyemo nyuma ya ‘Muri njye’ mu mwaka wa 2012.

Reba igisigo Umwana araryoha cya Junior Rumaga ft Riderman & Peace Jolis

 NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Imyidagaduro

Urubanza rw’abakurikiranyweho gukwirakwiza amashusho ya Yampano atera akabariro rwasubitswe

2 Min Read
Imyidagaduro

Abambere basakaje amashusho ya Yampano bagejejwe imbere y’urukiko

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?