BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Dec 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Abayobozi biriza abaturage ku zuba basabwe kurya bari menge

Abayobozi biriza abaturage ku zuba basabwe kurya bari menge

admin
Last updated: October 5, 2022 11:40 am
admin
Share
SHARE

Hirya no hino mu gihugu hagiye humvikana abaturage bashinza abayobozi kubasiragiza, kubiriza ku zuba no kubakerereza bitwaje kwitabira inama, maze bakavuga ko batakaza igihe bakabaye babyaza umusaruro.

Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney yaburiye abayobozi biriza abaturage ku zuba

Aha niho Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yongeye kwihanangiriza abayobozi biriza abaturage ku zuba babategereje, maze abibutsa ko batazihanganira uwanga guha serivise nziza umuturage.

Mu kiganiro Zinduka kuri RadioTV10, Ministiri Gatabazi yavuze ko mbere ya byose umuturage agomba gushyirwa ku isonga kandi ibibazo bye bigasubizwa vuba.

Ati “Kuvuga ko umuturage ari ku isonga nuko twebwe abayobozi, njyewe ndi Minisitiri, Meya, Gitifu w’umurenge kubera ko hari abaturage ndetse nibo bakoresha bacu. Iyo baguhaye inshingano baba bakurikiza ko uzaza gusubiza bya bibazo by’abaturage, iyo utabisubiza ntacyo uba umaze kuko icyo bari bakwitezeho ntikiba cyabonetse.”

Yifashishije urugero rw’abaturage bazindutse bagiye gushyingirwa imbere y’amategeko ku murenge, yavuze ko ntakintu gikwiye gutuma badasezeranywa ku gihe kabone n’ubwo Minisitiri yaba atumiye Gitifu mu nama, ibi bikajyana n’abaturage batumirwa mu nama bakirirwa bategereje umuyobozi impanga igashya.

Ministiri Gatabazi ati “Niba watumiye abaturage mu nama saa moya akahagera saa moya wowe ukahagera saa sita ntabwo aribyo. Bibaho kenshi ejo bundi nari mu Karere ka Kayonza nkabaza nti abaturage mwababwiye saa ngahe bati saa munani, nshaka amakuru yanjye ugasanga abaturage bahageze saa tanu noneho nkavuga nti niba mugihe mu kiruhuko cya saa sita (Lunch) mureke tubanze turebe abaturage ibyo bize nyuma.”

Yakomeje avuga ko mu gihe abayobozi bakerereje abaturage bakwiye kujya babasaba imbabazi ndetse bagahindura imikorere itanoze.

Yagize ati “Ushobora kwirirwa uri mu nama abaturage nabo bakirirwa ku zuba, wanahagera aho kugirango ubasabe imbabazi unababwire gahunda zabaye ugatangira kubabwira ibi nibi.”

Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi kujya bapanga gahunda zabo ku gihe kandi bagacika ku muco wa kera wo kumva ko isaha batanze barenzaho iminota nyamara baba bibereye muri gahunda zabo. Nubwo ntawurahanirwa gukereza abaturage ngo ababikora nkana harikurebwa uko bajya bafatirwa ibihano.

Umuyobozi Wungirije wa Never Again Rwanda, Eric Mahoro we asanga abayobozi bamwe na bamwe batarumva neza gahunda yo gushyira umuturage ku isonga.

Ati “Ugiye kureba ibyo twabonye mu busesenguzi bunyuranye dukora usanga icyo kugira imitekerereze yo kumva ko umuturage ari ku isonga ntabwo kiragera ku bayobozi bose, niyo mpamvu usanga ahenshi umuyobozi abwira abaturage ngo bahagere kare ariko ntibamwumve kuko kwizerana ari guke. Gusa hari aho ugera kubera imikorere y’umuyobozi n’uburyo abaha serivise ugasanga bamwumva.”

Iki kibazo cy’inama za hato na hato zituma abayobozi baha serivise mbi abaturage cyahagurukije Perezida wa Repubulika Paul Kagame, maze asaba izi nama ko zahagarikwa umuturage agahabwa serivise nziza kandi inoze ndetse bakita ku bibazo by’abaturage birimo ubukene.

Minisitiri Gatabiz Jean Marie Vianney yavuze ko ibyemezo bya Perezida batangiye kubyubahiriza bagabanya inama nyinshi maze Inteko z’Abaturage zigahabwa imbaraga no gukemura ibibazo by’abaturage.

NKURUNZIZA JEAN BAPTISTE / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Politike

Qatar yagennye Ambasaderi mushya mu Rwanda usimbura uwitabye imana 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rwakiriye abanyarwanda 200 batahutse bavuye muri RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?