BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Huye Half Marathon yagarutse ku yindi nshuro

Huye Half Marathon yagarutse ku yindi nshuro

admin
Last updated: October 4, 2022 1:12 pm
admin
Share
SHARE

Mu Akarere ka Huye hagiye kongera kubera isiganwa ry’amaguru ryiswe ‘Huye Half Marathon’ ku nshuro ya Kabiri.

Mu Akarere ka Huye hazabera Huye Half Marathon

Iri siganwa ryahawe insanganyamatsiko igira iti ‘Twitabire Siporo kugira ngo tugire ubuzima bwiza.’

Tariki 9 Ukwakira 2022, mu Mujyi wa Huye hateganyijwe kuzabera irushanwa ryo gusiganwa ku maguru. Iri siganwa ryateguwe ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye na Minisiteri ya Siporo, Komite Olympic y’u Rwanda n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino Ngororamubiri (RAF).

Cercle Sportif de Butare nk’iyariteguye, yatumiye abantu bose bifuza kuzitabira iri siganwa ryiswe Huye Half Marathon rizaba ku nshuro yaryo ya Kabiri.

Bazasiganwa mu byiciro 3 birimo icyiciro cya mbere cy’ababigize umwuga baziruka mu ntera y’ibilometero 21. 097, icyiciro cya Kabiri ni abantu bakuru basiganwa nk’abatarabigize umwuga bazasiganwa mu ntera y’ibilometero icumi,  icya Gatatu ari nacyo cya nyuma, abakuze n’abato bazasiganwa ku ntera y’ibilometero bitanu.

Hateganyije imikino mbere y’iri rushanwa izahuza ibigo by’amashuri byo mu mujyi wa Huye bisanzwe bikomeye mu mikino ya Basketball, Volleyball n’umukino wo Koga mu bahungu n’abakobwa.

Iyo mikino iteganyije kuba hagati ya tariki ya 7-8/10/2022 ku bibuga bya GSOB na IPRC-Huye.

Ubuyobozi bwateguye iri rushanwa burashishikariza abantu bose bumva babyifuza ko bakwiyandikisha banyuze mu nzira zateganyijwe.

Kwiyandikisha byatangiye tariki 1 Ukwakira 2022, bizarangira tariki 5 uku kwezi. Ibikorwa byo kwiyandikisha biri gukorerwa ku nzu Mberabyombi y’Akarere ka Huye no muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda ishami rya Huye.

Iri rushanwa ryaherukaga kuba muri Muratama 2020.

Huye Half Marathon yagarutse ku nshuro ya Kabiri
Abasiganwa ku maguru bazaba bataramiye i Huye

Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

Bwiza yateguje igitaramo cyo kwizihiza imyaka ine amaze mu muziki

Bwiza yateguje igitaramo cyo kwizihiza imyaka ine amaze mu muziki, aho kizitabitwa…

Gasabo: Polisi yafashe abateka bakanagurisha kanyanga abaturage

Polisi ikorera mu Murenge wa Ndera n'uwa Rusororo ndetse n'uwa Gikomero yo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Minisiteri ya Siporo yateye utwatsi ibinyoma by’uko yahagaritse amatora ya FERWAFA

2 Min Read
Imikino

AS Kigali yungutse umutoza mushya

1 Min Read
Imikino

Yanga SC yitegura Rayon Sports yabonye umutoza mushya

2 Min Read
Imikino

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?