BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Cricket: Zonic-Tigers yegukanye igikombe Dafabet RCA T20

Cricket: Zonic-Tigers yegukanye igikombe Dafabet RCA T20

admin
Last updated: October 3, 2022 11:18 am
admin
Share
SHARE

Ubwo hasozwaga irushanwa rya Dafabet RCA T20 Tournament 2022, ikipe ya Zone-Tigers yatsinze Kigali Cricket Club, yegukana igikombe ityo.

Zonic-Tigers yegukanye igikombe

Ni umukino wabaye ku Cyumweru tariki 2 Ukwakira 2022, ubera ku kibuga mpuzamahanga cya Cricket giherereye mu Murenge wa Gahanga.

Muri uyu mukino ikipe ya KCC niyo yatsinze Toss [gutombora kubanza gukubita udupira], ibizwi nka Batting cyangwa gutera udupira [Bowling], maze bahitamo kubanza gutera udupira.

Zonic-Tigers yatangiye ikubita udupira (Batting) yashyizeho amanota 164 muri Overs 20, abakinnyi 6 ba Zonic-Tigers nibo basohowe na Kigali Cricket Club (6 Wickets).

Zonic-Tigers ntiyigeze ibasha gukuraho ikinyuranyo cyashyizweho na Zonic-Tigers kuko muri Overs 19 n’udupira tubiri, Zonic-Tigers yari imaze gusohora abakinnyi bose ba Kigali Cricket Club (All out Wickets), KCC ikaba yari imaze gushyiraho amanota 106 gusa.

Muri uyu mukino Wilson  Niyitanga wa Zonic-Tigers niwe wabaye umukinnyi mwiza w’umukino, nyuma yo gutsinda amanota 88 mu dupira 67 yakinnye.

Uko abandi bahembwe:

Umukinnyi w’irushanwa: Hamuza Khan wa KCC wanatwaye igihembo cya Best Batter

Best bowler Martin Akayezu wa Zonic-Tigers

Best Fielder: David Uwimana wa Zonic-Tigers.

Ikipe ya Mbere yahembwe igikombe, inahabwa amafaranga miliyoni 1 Frw. Iya Kabiri ihambwa ibihumbi 500 Frw. Umukinnyi w’irushanwa yahembwe ibihumbi 200 Frw.

Perezida wa Zonic-Tigers, Eddie Balaba, yavuze ko ari iby’agaciro kuba ikipe abereye umuyobozi yiganjemo abakiri bato yegukanye igikombe.

Ati “Birashimishije cyane kuri twe. Turi gusoza urugendo twatangiye mu 2017. Twari twafashe abana bakiri bato bari munsi y’imyaka 15. Ubu bageze muri 18,19 nibo muri kubona uyu munsi. Ni iby’agaciro cyane kuri twe.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ibi bibaha imbaraga zo gukora byinshi kurushaho kuko imbere h’aba bakinnyi bato ari heza ku mukino wa Cricket mu Rwanda.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Cricket, Stephen Musaale, yishimiye uko irushanwa ryagenze ndetse habayemo guhangana ku makipe yose kandi bizamura uyu mukino.

Ati “Byagenze neza. Habayemo guhangana ku makipe yose yitabiriye Dafabet RCA T20 Tournament 2022. Urabona ko bamaze barwanira gutsinda. Ikindi cyo kwishimira ni uko ibihembo byazamutse kubera umufatanyabikorwa.”

Uyu muyobozi kandi, yavuze ko hagiye gukurikiraho irushanwa rya Overs 10 [T20].

Amakipe yombi yafatanye agafoto
Zonic-Tigers yahembwe miliyoni 1 Frw
Perezida RCF, Stephen Musaale yishimiye urwego amakipe yerekanye
Zonic-Tigers yiganjemo abakiri bato
Abayobozi barebye uyu mukino
Kigali Cricket Club yabaye iya Kabiri ihembwa ibihumbi 500 Frw
Hamuza Khan wa Kigali Club yabaye umukinnyi witwaye neza mu irushanwa
Abitwaye neza bahembwe

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Minisiteri ya Siporo yateye utwatsi ibinyoma by’uko yahagaritse amatora ya FERWAFA

2 Min Read
Imikino

AS Kigali yungutse umutoza mushya

1 Min Read
Imikino

Yanga SC yitegura Rayon Sports yabonye umutoza mushya

2 Min Read
Imikino

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?