BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Mar 18, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Polisi yahojeje amarira umucuruzi abajura bibye miliyoni 2.5Frw

Polisi yahojeje amarira umucuruzi abajura bibye miliyoni 2.5Frw

admin
Last updated: October 2, 2022 2:24 pm
admin
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda, yagaruje amafaranga y’u Rwanda Miliyoni imwe n’ibihumbi 584 muri miliyoni ebyiri n’igice zibwe umucuruzi wo mu Karere ka Ngoma.

Aba bemera ko amafaranga bafatanywe bayibye muri Ngoma

Ku wa Gatanu, tariki ya 30 Nzeri, nibwo Polisi yafashe abantu babiri bakurikiranyweho kugira uruhare muri ubwo bujura.

Abafashwe ni umushoferi witwa Bizimana Sasha ufite imyaka 34 y’amavuko na Mutuyeyezu Elyse w’imyaka 28, bafatiwe mu mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kinunga mu Murenge wa Remera.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko kugira ngo abacyekwa bafatwe, byaturutse ku makuru yatanzwe n’uwari wibwe.

Yagize ati: “Ku isaha ya saa Moya z’umugoroba, twakiriye amakuru aturutse ku mucuruzi wo mudugudu wa Buliba, Akagari ka Rurama mu Murenge wa Rukira avuga ko hari abantu baje baparika imodoka, binjira mu iduka rye, batangira kumubaza bya nyirarureshwa ibiciro by’ ibicuruzwa bitandukanye bari bafite ku rutonde.

Mu gihe umwe muri bo yari arimo kubisuzumana n’umucuruzi, undi yaciye inyuma afata agakapu ke Kari karimo miliyoni 2.5 Frw biteguraga kujyana kuri Banki aragenda asubira mu modoka.”

Bakimara kunanirwa kumvikana ku biciro, uwari yasigaye yahise akurikira uwajyanye agakapu yatsa imodoka baragenda nibwo nyir’iduka yarebye aho yasize agakapu arakabura ahita ahamagara Polisi.

Hahise hatangira ibikorwa byo gushakisha iyo modoka, baza gufatirwa mu mudugudu wa Kabeza nyuma y’isaha, ubwo bari barimo kwerekeza mu Mujyi wa Kigali.

Polisi ibasatse ibasangana amafaranga y’u Rwanda Miliyoni imwe n’ibihumbi 584, bahita bafatwa n’imodoka bari barimo irafatwa.

Ngo bemeye ko ayo mafaranga bayibye uriya mucuruzi, ariko banga kugaragaza aho aburaho aherereye.

SP Twizeyimana yihanangirije abakomeje kwishora mu bikorwa by’ubujura avuga ko batazihanganirwa, abasaba gukura amaboko mu mifuka bagakora bakiteza imbere aho gushaka gutungwa n’ibyo batavunikiye  birangira bibakururiye gufungwa.

Bombi uko ari babiri bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza naho amafaranga bafatanywe asubizwa nyirayo.

 

Icyo itegeko rivuga

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  Ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

ISOOKO: RNP Website

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Iran yemeje urupfu rw’Umuyobozi w’Inama y’Umutekano yayo

Leta ya Iran yemeje ko Umunyamabanga w’Inama y’Umutekano yayo, Dr. Ali Larijani,…

Musanze: Yafatanywe ibiro bisaga 6 by’urumogi arimo kurukwirakwiza

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, tariki ya 16 werurwe 2026,…

Perezida Trump yasabye ubufasha Ibihugu by’inshuti bimwe bibutera utwatsi

Perezida Donald Trump yasabye ubufasha Ibihugu by’inshuti za Leta Zunze Ubumwe za…

Abasirikare b’u Rwanda bari bagiye gutanga ubutabazi muri Jamaica bagarukanye ishema

Abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda bari berecyeje muri Jamaica mu butumwa bw’ubutabazi…

Madagascar yashyizeho Minisitiri w’Intebe nyuma yo gusesa Guverinoma

Perezida wa Madagascar, Col. Michael Randrianirina yatangaje ko Mamitiana Rajaonarison ari we…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Ubutabera

Abagororwa 1874 bemerewe gufungurwa by’agateganyo.  

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?