BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda yagarutse

Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda yagarutse

admin
Last updated: September 28, 2022 3:32 pm
admin
Share
SHARE

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball, FRVB, ryemeje ko shampiyona y’icyiciro cya Mbere muri uyu mukino, izatangira mu ntangiriroza z’ukwezi gutaha.

Shampiyona ya Volleyball yagarutse

Biteganyijwe ko iyi shampiyona izatangira tariki 1 Ukwakira, ikazarangira muri Mutarama umwaka utaha.

Ni shampiyona yaherukaga gukinwa muri Gashyantare uyu 2022, aho ariko ikinwa yitiriwe Forzza, aho yaje kwegukanwa n’ikipe ya Gisagara Volleyball Club mu bagabo, mu gihe mu cy’iciro cy’abagore igikombe giheruka cyegukanywe na APR WVC.

Iyi shampiyona izakinwa mu buryo busanzwe bukoreshwa. Ibi bisobanuye ko amakipe azahura yose hagati yayo muri buri cyiciro, maze hakazafatwa ane yaje imbere maze agakina Carré d’As nk’ibisanzwe.

Guhera muri Werurwe uyu mwaka, nyuma y’isozwa rya shampiyona, FRVB yateguye ibikorwa bitandukanye birimo n’amarushanwa yagiye ifatanyamo n’izindi nzego.

Rimwe mu marushanwa riri ngarukamwaka muri Volleyball ndetse ryanayeguwe n’iri shyirahamwe, ni iryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 [GMT].

Andi marushanwa yabaye muri uyu mwaka muri Volleyball, harimo Memorial Kayumba, Memorial Rutsindura, Gisagara Tournament, KVC Tournament yabereye muri Uganda ndetse na Gisaka Open.

Uretse ayo marushanwa yagiye yitabirwa n’amakipe yo mu Rwanda, muri uyu mwaka FRVB ifatanyije na Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, yagiye itegura ikanohereza amakipe atandukanye mu mikino mpuzamahanga.

Muri Volleyball yo ku mucanga, hasohotse ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 19 (abahungu n’abakobwa), aho yari mu gikombe cy’Akarere ka Gatanu, imikino yabereye i Burundi.

Muri uyu mwaka kandi nibwo abakinnyi 2 ba Volleyball yo ku mucanga begukanye umwanya wa 4 mu mikino y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, [Commonwealth Games], yabereye mu Bwongereza mu Mujyi wa Birmingham.

Abandi bahagarariye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga, ni ingimbi zitarengeje imyaka 23 zitabiriye irushanwa ryo muri icyo cyiciro, yabereye muri Tunisia.

Muri uyu mwaka, u Rwanda ruzakira imikino ihuza amakipe y’Igipolisi muri aka Karere izwi nka EAPCO Games.

Abakunzi ba Volleyball bagiye kongera kuryoherwa

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

Bwiza yateguje igitaramo cyo kwizihiza imyaka ine amaze mu muziki

Bwiza yateguje igitaramo cyo kwizihiza imyaka ine amaze mu muziki, aho kizitabitwa…

Gasabo: Polisi yafashe abateka bakanagurisha kanyanga abaturage

Polisi ikorera mu Murenge wa Ndera n'uwa Rusororo ndetse n'uwa Gikomero yo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Minisiteri ya Siporo yateye utwatsi ibinyoma by’uko yahagaritse amatora ya FERWAFA

2 Min Read
Imikino

AS Kigali yungutse umutoza mushya

1 Min Read
Imikino

Yanga SC yitegura Rayon Sports yabonye umutoza mushya

2 Min Read
Imikino

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?