Uwiyita Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice yirukanywe mu nzu y’umuturage witwa Mukeshimana Celestin yari abayemo amezi asaga 7 atishyura ubukode.

Kuri uyu wa mbere tariki 26 Nzeri nibwo umuturage witwa Mukeshimana Célestin yahawe inzu ye yari yarimwe na Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice wari warayifunze, ntiyishyure n’amafaranga y’ubukode.
Amezi asaga arindwi yari yihiritse uyu muturage adaca iryera Mutabazi atanamwishyura ubukode bw’iyo nzu bungana n’ibihumbi 420 y’u Rwanda.
Mutabazi ntiyifuzaga ko ibintu bye bisohorwa ku ngufu by’umwihariko imbere y’itangazamakuru gusa siko byagenze kuko hafashwe umwanzuro wo kwica urugi hakoreshejwe inyundo, bisohorwa hanze.
Bigizwemo uruhare n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinyinya n’ubuvugizi bw’itangazamakuru, Mukeshimana Célestin yahise ashyikirizwa inzu ye, hanafatwa ibyemezo ko agomba kwishyurwa ibirarane by’amezi arindwi atishyuwe na Mutabazi.
Apôtre Mutabazi wagaragaje ukwijima mu maso yageze kuri iyo nzu arikumwe n’umunyamategeko we, mu byafashwe nk’agasuzuguro yanga gutanga imfunguzo, ahita yikubita yinjira mu modoka ye arigendera.
Hahise hafatwa umwanzuro wo kwica urugi ibintu bikurwa mu nzu, mu masezerano bashyizemo ko n’urwo rugi rwishwe azarwishyura.
Me Twagirayezu yavuze ko umukiliya we yari agiye kwa muganga ko “Yamubwiye ko nta kiruta ubuzima bwe” yamusabye gukurikirana ibibazo byose.
Ibikoresho bigizwe na Matela nto, amabase abiri yo kogeramo, imiguru ine y’inkweto zo kwambara, igikapu, radiyo n’umusambi nibyo byashohowe muri iyi nzu, uwiyita Intumwa y’Imana yari yarakinze ku ngufu.

Me Twagirayezu Joseph wunganira mu mategeko Mutabazi, yavuze ko ibi byakozwe mu rwego rwo kurengera inyungu z’umuturage n’izumukiliya we.
Yagize ati “Mu izina ry’uwo mpagarariye numva ikibazo gicyemutse kandi neza, Uwo twari dufitiye inzu turayimushyikirije imbere y’ubuyobozi ku neza, umwenda tugiye kureba uburyo tuwumwishyura nk’uko twabyemeranyijweho mu byiciro bibiri.”
Mukeshimana Célestin nyiri iyo nzu iherereye mu Kagari k’Agasharu mu Murenge wa Kinyinya ho mu Karere ka Gasabo yashimye ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo gusubizwa inzu ye.
Ati “Ni ugushima Imana ntabwo nakomeza kugorwa niruka kuri Mutabazi ubwo abishyizemo amategeko bizajya mu buryo.”
Yakomeje agira ati “Ayo azumva afitiye ubushobozi azabe ariyo ampa, ntabwo najya kumwaka ibyo adafite.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, yavuze ko Mutabazi azishyura 420.000Frw azishyurwa bitarenze Ukuboza 2022.
Ati “Turasaba abakodesha kujya bubahiriza ibikubiye mu masezerano y’ubukode hagira icyo abantu batumvikanaho bakakiganira mu bwumvikane kuruta uko bahuruza inzego nk’uku, abantu bakajya mu Nkiko bakajya mu manza bitari ngombwa.”
Akomeza agira ati “Ntabwo byaba aribyo umuntu yaraguhaye inzu ye ngo uyikodeshe hanyuma uveho umwambura kandi biri mu masezerano mwagiranye.”
Apôtre Mutabazi avuga ko gukinga iriya nzu y’icyumba na Salon byakomotse ku mpungenge z’umutekano we aho ngo hari abifuzaga kumugirira nabi kubera ibitekerezo bye byiza anyuza ku mbuga nkoranyambaga.
Ku munsi w’ejo ku cyumweru yeruye ko yinjiye muri politiki gusa yirinze gutangaza umutwe wa politiki abarizwamo.






NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Uyu munsi,ushatse wese yiyita Apotre.Dore ibintu byarangaga Apotres nyakuli ba Yesu.Bagendaga bakora ibitangaza aho bageze hose,ndetse bakazura abantu bapfuye.Nta na rimwe basabaga amafaranga cyangwa umushahara.Urugero,Apotre Pawulo yirirwaga mu nzira abwiriza abantu kandi ku buntu,akabifatanya n’akazi ko kuboha amahema akayagurisha.Nkuko dusoma mu Ibyakozwe 8:18-20,iyo wabahaga amafaranga,barakubwiraga ngo “uragapfana n’ayo mafaranga yawe”.Abiyita ba Apotres uyu munsi,bose ni ba gafaranga.Nkuko bible ivuga,Imana idusaba gusohoka mu madini y’ikinyoma,kugirango tutazarimbukana nayo ku munsi wa nyuma.
Ariko waba waranasomye 1 Abakorinto 9:7-14. Hari ibigereranyo 9 byerekana uko itorero rikwiye gutunga abavugabutumwa. Yerekeje ku gutunga abashumba icyo gihe bitwaga abakuru b’itorero, Paulo yongeye kubwira Timeteyo ati, ntugahambira umunwa w’inka ihonyora ingano ati Kandi umukozi akwiye guhembwa, 1 Timoteyo 5:17-18. Naho kubyo kugira uburenganzira bwo kudasaba Amatorero yashingaga kumuha ibimukwifiye, agatungwa n’umwuga we wo kuboha amahema yatanze impamvu yabyo mu 1 Korinto 9: 12b nyamara uko kwitanga bamwe ntibakubonaga, abonye ko batasobanukiwe icyatumye atabaka ibimutunga yarababwige ati , mumbarire iryo futi 1Korinto 12: 13 kuko Andi matorero yatangaga ibyo gutunga intumwa no kuzikenura Filipi 4:14-20. Ubeshya ko intumwa zitatungwa n’amatorero ni ushaka kuyobya abizera. Ibi Kandi Simbivugiye gushyigira abariganya bihishe inyuma y’umurimo w’Imana, kuko nzi ko bariho Kandi nta gihe batabayeho. Tuzi ba Gehazi, Yuda wagurishije shebuja n’abandi , Ariko umuntu ntagafate akarongo kamwe ngo ayobye Abantu .
Nibyo rwose ,abakristo bagombaga gutunga abashumba babo ,kuko aba bashumba ntakandi kazi bagombaga gukora keretse kubwiriza ubutumwa bwiza no gukora ubushake bwa Shebuja ariwe YESU Kristo (birimo gukiza abarwayi ,gukora ibitangaza n’ibindi byinshi nku’uko impano bahawe n’Umwuka Wera zari ziri ),kandi bagakenura itorero.
Muri iki gihe rero birahabanye cyane kuko abashumba baba bashaka no gukora mumufuka abo bashumbye!!!!!!!!!!
Ni ngombwa gutanga kimwe mu icumi n’amturo bigakenura itorero n’uwo mushumba udafite ikindi yinjiza ku ruhande akaboneraho (turabafite mu byaro cyane cyane banze kwiyandurisha ubwo butekamutwe abashumba bamwe na bamwe bo mumujyi badukanye).
Mwese muri ibisambo byitwikira ikiri ry’umurimo w’Imana mushaka kuwugira isahani muraho. Nta hantu na hamwe mu gihe cy’intimwa zagiye zihabwa ibihembo kuko bagize icyo bakorera abizera. Ahubwo bakomeje kugendera mu mabwiriza bari barahawe na Yesu igihe bari bakiri kumwe aho yabatumaga kujya kubwiriza ubutumwa bwiza akababwira ko aho bazakomanga bakabakingurira, bakabakira Abe ariko bazaba Kandi ibyo bazabakiza bazabyakire bicarane nabo ku meza basangire ibyo babasanganye. Igihe bazasohokamo bazasige babasabiye umugisha. None se hari aho yavuze ko bazabaha amafranga? Ntaho. Ibyo nibyo burya yabasezeranije nk’ibihembo. Ibiri hejuru y’ibyo ni ubugingo buhoraho. Ibindi byo kwiha za titres,ibihembo bituruka kuri satani ushaka kuyobya abantu.
Yesu ati:”Mwaherewe ubuntu mutangire ubundi” Mat 10:7-10.Paulo ntiyavuguruza Yesu ahubwo kuko aba bakozi b’Imana bagendaga babwiriza ubutumwa,bavuye iwabo,nta nsengero z’ibiro bagira,ikirere bagezemo bagombaga kubitaho muri byose ariko atari umushahara ,kuko Yesu yari yarababwiye ko uzakorera ibihembo azaba umucanshuro(Yoh 10:11-12)
Ndibariza abitwa Jean na Anonymous.Umurimo mukora ni uwuhe uretse gushinga insengero,mugacurangira abantu,bakabaha amafaranga?Yesu yasabye abakristu nyakuli bose kujya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’Imana ku buntu,badasaba amafaranga.Biliya by’ama Titles (pastor,padiri,reverend,etc…) yarabitubujije.Titles abanyamadini biha,zituma abayoboke babo babatinya,bakumva ko ari abantu bavugana n’Imana kandi atari byo.
Ndibariza abitwa Jean na Anonymous.Umurimo mukora ni uwuhe uretse gushinga insengero,mugacurangira abantu,bakabaha amafaranga?Yesu yasabye abakristu nyakuli bose kujya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’Imana ku buntu,badasaba amafaranga.Biliya by’ama Titles (pastor,padiri,reverend,etc…) yarabitubujije.Titles abanyamadini biha,zituma abayoboke babo babatinya,bakumva ko ari abantu bavugana n’Imana kandi atari byo.
Uyumugabo nzinahandi mugihe kitarenze ukwezi bamwirukanye munzu ahoyakodeshaga igasanze
Uyumugabo nzinahandi mugihe kitarenze ukwezi bamwirukanye munzu ahoyakodeshaga igasanze
Uwo Mutabazi yayobye umuhamagaro izo n’ ingaruka z’ ibinyoma bye
Uwo Mutabazi yayobye umuhamagaro izo n’ ingaruka z’ ibinyoma bye
mbega umunyamitwe yewe imana izajya ibashyira kumugaragaro yewe na bandi nkuwo bunvireho pe
mbega umunyamitwe yewe imana izajya ibashyira kumugaragaro yewe na bandi nkuwo bunvireho pe
Nizere ko apotre azubahiriza ibyo Me we yemeye nta mamaniza.
Ubundi se yatashye akaba mu mazu ya se Kabarira ko afite amazu menshi !
Nizere ko apotre azubahiriza ibyo Me we yemeye nta mamaniza.
Ubundi se yatashye akaba mu mazu ya se Kabarira ko afite amazu menshi !
Ubundi se yatashye akaba mu mazu ya se Kabarira ko afite amazu menshi !
Ubundi se yatashye akaba mu mazu ya se Kabarira ko afite amazu menshi !