BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Jimmy Mulisa agarutse gufasha iki mu Amavubi?

Jimmy Mulisa agarutse gufasha iki mu Amavubi?

admin
Last updated: September 17, 2022 8:49 am
admin
Share
SHARE

Umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Carlos Alós Ferrer yahisemo kongera Jimmy Mulisa mu bazamwungiriza mu mikino ibiri ya gicuti iri muri uku kwezi.

Jimmy Mulisa si mushya mu Amavubi

Ku wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022, habaye ikiganiro cyahuje Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa n’Itangazamakuru. Cyari kigamije kwerekana abakinnyi bazifashishwa mu mikino ya gishuti u Rwanda rugiye gukina muri iyi Nzeri.

Gusa ntabwo ari abakinnyi gusa berekanywe kuko ubuyobozi bwa Ferwafa bwemeje ko Jimmy Mulisa ari mu bazungiriza umutoza Carlos Alós Ferrer. Jimmy ni indi nshuro agarutse mu Amavubi nyuma yo kungiriza Mashami Vincent.

Jimmy Mulisa azafasha iki muri aya Mavubi?

Nk’uwakiniye ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, mu myaka yashize kandi ukiri mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, nta kabuza ko hari icyo agarukanye mu rwambariro rw’yi kipe.

Bimwe biri mu byo Jimmy azafasha, harimo inama ku bakinnyi bahoze bamubona akina, ariko kandi benshi mu bamahagawe bakaba bamurebereraho nk’icyitegererezo cyabo.

Mulisa wakanyujijeho mu guconga ruhago mu myaka yatambutse si ubwa mbere agiye kuba atoza mu ikipe y’igihugu kuko yayitoje mu myaka yatambutse. Ubu nta kipe yatozaga nyuma y’uko avuye mu ikipe ya AS Kigali mu ntangiriro z’uyu aho yari umutoza wayo w’agateganyo yasimbuwe n’Umugande Mike Mutebi muri iyo kipe y’abanyamujyi.

Ikipe y’igihugu Amavubi iri kwitegura umukino wa gishuti n’ikipe y’igihugu ya Equatorial Guinea. Uyu mukino uzaba ku wa 23/09 mu gihugu cya Morocco mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Rwanda ku wa 27/09/2022.

Urutonde rw’abayoboye Amavubi Stars:

  • Carlos Also Ferrer (Umutoza mukuru)
  • Jacint Magrina (Umwungiriza wa mbere )
  • Mulisa Jimmy (Umwungiriza wa kabiri)
  • Mugabo Alexis (Umutoza w’abanyezamu)
  • Mwambari Serge (Umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi)
  • Rutayisire M. Jackson (Ushinzwe ubuzima bw’ikipe)
  • Rutamu Patrick (umu-physio)
  • Nuhu Assouman (umu-physio)
  • Nshimiyimana Félix (Muganga w’ikipe)
  • Bizimana Jonathan (ushinzwe umutekano w’ikipe)
  • Muhire Eric (Ushinzwe amashusho)
  • Ngoboka Delphin (Ushinzwe amafoto)
  • Tuyisenge Eric (Ushinzwe ibikoresho by’ikipe)
Jimmy yaherukaga mu Amavubi mu 2019

Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Minisiteri ya Siporo yateye utwatsi ibinyoma by’uko yahagaritse amatora ya FERWAFA

2 Min Read
Imikino

AS Kigali yungutse umutoza mushya

1 Min Read
Imikino

Yanga SC yitegura Rayon Sports yabonye umutoza mushya

2 Min Read
Imikino

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?