BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Mar 19, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Uko Kate Ndikumagenge akoresha Instagram mu ivugabutumwa rihindura benshi

Uko Kate Ndikumagenge akoresha Instagram mu ivugabutumwa rihindura benshi

admin
Last updated: September 15, 2022 3:23 pm
admin
Share
SHARE
Kate Clinton Ndikumagenge amaze igihe atangiye kwifashisha Instagram mu ivugabutumwa rigamije kwamamaza ubutumwa bwiza mu nyigisho atambutsaho mu mashusho zigamije kumurikira Isi inzira y’agakiza.

Kate Clinton Ndikumagenge yahisemo gukoresha Instagram mu ivugabutumwa rigamije guhindura benshi 

Uyu mukobwa ubusanzwe atuye muri Canada aho ari kwiga amasomo ye ya kaminuza.

Mu Isi ya none, imbuga nkoranyambaga zariyongereye cyane bituma abantu benshi bakangukira kurushaho kuzikoresha.

Mu mbuga nkuranyambaga zikoreshwa cyane kurusha izindi twavuga nka Facebook, YouTube, Instagram, Snapchat, Twitter zifite abazikoresha babarirwa muri za miliyari.

Bamwe bazifashisha mu gusetsa abantu ariko abarenze icyo cyiciro bazikoresha mu bucuruzi. Usanga bamwe bahugiye kuzikuraho ubumenyi, abandi bashaka impuguro nziza zatuma barushaho kubaho neza muri iyi Si ya none.

Ntibigoye kubona umubare munini w’abiganjemo urubyiruko ruhugiye ku mbuga nkoranyambaga rureba ibidafite umumaro hari n’abandi benshi bahihibikanira kwiyungura ubumenyi mu ngeri zirimo siyansi, ikoranabuhanga, ubuvumbuzi, iyobokamana n’ibindi bishobora kwagura intekerezo zabo.

Mu myaka yo hambere, imbuga nkoranyambaga zakoreshwaga nk’uburyo bwo kwishimisha ariko ubu zifite umumaro munini kuva ku guhaha ubumenyi, kubyazwa amafaranga binyuze mu kwamamaza kugeza ku gukoreshwa nk’inzira y’ivugabutumwa.

N’ubwo bitamenyerewe cyane kubona urubyiruko ku mbuga nkoranyambaga rwigisha cyangwa rushakisha ahari ubutumwa bwiza bw’Ijambo ry’Imana, Umunyarwandakazi Kate Clinton Ndikumagenge, abwiriza abinyujije kuri Instagram.

Ubutumwa atambutsa abunyuza mu nyigisho yise “Preeminent Touch”, agamije kubwira abamukurikira n’Isi yose inyungu zibonerwa mu gakiza ku wizeye Yesu Kristu.

Yavuze ko bikwiye kuba inshingano za buri mu-Kristu wese kwamamaza inkuru nziza y’agakiza nk’uko bigaragara mu gitabo cya Mariko 16:15-16.

Yagize ati “Gutangira uyu murimo navuga ko ari Umwuka Wera wanganirije hanyuma ndemera ndubaha, niyemeza kubikora. Kubyita ‘Preeminent Touch’ bivuze ‘gukorwaho gusumba ukundi gukorwaho kose’, nashakaga kubihuza no gukorwaho n’Umwuka Wera.”

Kate Clinton atuye mu Mujyi wa Ottawa muri Canada yavuze ko “Yahisemo gukorera ivugabutumwa ku mbuga nkoranyambaga mu buryo butamenyerewe cyane, agamije gufasha urubyiruko kwegerana n’Imana cyane ko rwihariye n’igice kinini cy’abazimaraho umwanya.”

Uyu mukobwa akoresha amazina ya ndikumagenge_ kuri Instagram. Mu nyigisho ze akoresha indimi zirimo Icyongereza, Igifaransa n’Ikinyarwanda.

Kurukira inyigisho za Kate Clinton Ndikumagenge

View this post on Instagram

A post shared by Kate Clinton Ndikumagenge (@ndikumagenge_)

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wa rimwe mu matorero akomeye muri Amerika

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki 18 Werurwe 2026, Perezida…

Umunsi w’Ilayidi wamenyekanye

Ubuyobozi bukuru bw’ Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), bwatangaje ko umunsi mukuru…

Imikono y’igikombe cy’Isi cyizanyuzwa no kuri YouTube 

Mu gihe benshi bagorwa no kureba imikino itandukanye yo hanze y’u Rwanda…

DRC: Abadepite bo muri Kivu ya Ruguru barataka ubukene kubera kudahembwa

Abadepite bo ku rwego rw’intara muri Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira…

Iran yemeje urupfu rw’Umuyobozi w’Inama y’Umutekano yayo

Leta ya Iran yemeje ko Umunyamabanga w’Inama y’Umutekano yayo, Dr. Ali Larijani,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?