BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Mar 7, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > MU MAFOTO 25: Uburanga bw’umugore wa Vital Kamerhe buri kuvugisha benshi

MU MAFOTO 25: Uburanga bw’umugore wa Vital Kamerhe buri kuvugisha benshi

admin
Last updated: September 14, 2022 1:16 am
admin
Share
SHARE

Hamida Chatur Kamerhe ni umwe mu bagore b’abaherwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo baza imbere mu kuvugwaho kugira ubwiza n’ikimero.

Uburanga bwa Hamida Chatur Kamerhe bukangaranya benshi barimo ibikomerezwa

Nubwo ari umugore w’umunyapolitiki ukomeye muri RD Congo, igikundiro cye n’uburanga, biri mu bitangarirwa na benshi kuva kuri rubanda rwo hasi rw’i Masisi kugera mu bikomerezwa hirya no hino ku Isi.

Uyu mugore wa Perezida w’Ishyaka rya UNC, Bwana Vital Kamerhe, ubwiza bwe bukomeza gutangaza benshi by’umwihriko mu ngendo bagirana muri kiriya gihugu.

Usibye uburanga bwe, Hamida Chatur Kamerhe azwi mu bagore ba mbere muri RD Congo bambara neza kandi batunze ibintu by’agaciro.

Azwi mu kugira imiturirwa ihenze muri RD Congo, ku mugabane w’Iburayi na Amerika no kugenda mu modoka zigezweho.

Uyu mugore yavutse ku ya 6 Ugushyingo 1976 i Kinshasa, Ise umubyara Chatur Shabudin yari afite ubwenegihugu bw’Ubuhinde naho Nyina, Elisabeth Ndenge Vangu, akomoka mu bwoko bwa Bayombe, muri Seke-Banza, agace ko muri Congo-Central.

Mbere y’uko akora ubukwe bw’agatangaza na Vital Kamerhe mu mwaka wa 2019, yabayaranye abana batatu n’icyamamare mu muziki wa Rhumba, JB Mpiana ndetse n’umuhungu yabyaranye n’umucuruzi ukomeye muri congo witwa Didi Kinuani.

Chatur Hamida Kamerhe nyuma y’ubukwe bw’agatangaza na Vital Kamerhe bibarutse umwana w’umuhungu witwa Isaka.

Mu myaka mike ishize kandi, yari azwiho kuba hafi ya Maurice Nguesso, mukuru wa perezida wa Kongo, Denis Sassou Nguesso.

Ubwiza bwe abufatanya n’ubushabitsi aho ku myaka 20 aribwo yinjiye mu bucuruzi bw’ibiribwa no gushora hanze ibikomoka ku mbaho.

Afite Hegitari nyinshi yahinzeho imyumbati muri kiriya gihugu zimwinjiriza ifaranga ritubutse buri mwaka.

Bivugwa kandi ko afite imitungo ihambaye yanditsweho n’abagabo babyaranye n’abo bagiranye ubushuti budasanzwe by’umwihariko akaba yaregukanye ubutunzi bwinshi yahonzwe na Vital Kamerhe.

Uyu mugore w’igikomerezwa uri guherekeza umugabo we mu ngendo z’amahoro muri Kivu ya Ruguru, asanzwe afite umuryango witwa Colombe, ukora ibikorwa by’ubugiraneza mu burezi n’ubuvuzi akanatera inkunga ba rwiyemezamirimo b’abagore.

Kuri uyu wa 13 Nzeri mu rugendo Vital Kamerhe yagiriye ahitwa mu Rubaya muri Teritwari ya Masisi muri Kivu ya Ruguru, abaturage barambitse ibiganza kuri Hamida Chatur Kamerhe bamwifuriza kuzaba umufasha w’umukuru w’igihugu.

Izi ngendo za Vital Kamerhe mu Burasirazuba bwa Congo, abakurikiranira hafi politiki yo mu karere k’ibiyaga bigari, bavuga ko ari uburyo bweruye bwo guharurira inzira Felix Tshisekedi mu matora y’umwaka utaha.

Hari n’abavuga ko iyi ari ikarita nziza igomba kugarura mu kibuga cya Politiki Vital Kamerhe, uri mubamaze igihe bagaragaza inyota yo kuyobora RD Congo.

Hamida Chatur Kamerhe
Vital Kamerhe n’umugore we Hamida Chatur
Ntibasigana muri Kampanye z’ishyaka ryabo rya UNC
Ubwo bageraga mu Rubaya muri Teritwari ya Masisi
Chatur Hamida yavuzwe muri dosiye umugabo we yari akurikiranyweho mu minsi ishize ashinjwa kunyereza umutungo w’igihugu

iUburanga bwe burangaza benshi barimo ibikomerezwa

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
7 Comments
  • Tuyisenge theogene says:
    September 14, 2022 at 8:07 am

    Uwomukecuru imana imuhe iruhuko ridashira, kd uwomukobwawe bamujyane kwamuganga akurikiranwe nabaganga atazakora nibindibitari byiza mubaturanyi

    Reply
  • gahakwa says:
    September 15, 2022 at 3:12 pm

    Ntabwo ari byiza kureba UBWIZA gusa.Ahubwo tujye tureba “ibikorwa by’umuntu mu maso y’Imana”.Murumva ko uyu mugore,ubwiza bwe bwatumye yiyandarika mu bagabo benshi.Nkuko bible ivuga,ni icyaha kibabaza Imana cyane,kandi kizabuza ababikora millions na millions kubona ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ibyo se nibyo twahitamo??Imana ireba “umutima”,ntabwo ireba appearance” (uko umuntu asa).Kandi ejo azasaza,he kugira uwongera kumureba.Ariko utari mwiza,ariko wumvira Imana,uwo niwe ufite agaciro.Kubera ko azazuka ku munsi w’imperuka,akazabaho iteka ari umujene (youth).Soma Yohana 6:40 na Yobu 33:25.Kuba mwiza si bibi.Ikibi ni ukubukoresha ukora ibyaha.

    Reply
  • gahakwa says:
    September 15, 2022 at 3:12 pm

    Ntabwo ari byiza kureba UBWIZA gusa.Ahubwo tujye tureba “ibikorwa by’umuntu mu maso y’Imana”.Murumva ko uyu mugore,ubwiza bwe bwatumye yiyandarika mu bagabo benshi.Nkuko bible ivuga,ni icyaha kibabaza Imana cyane,kandi kizabuza ababikora millions na millions kubona ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ibyo se nibyo twahitamo??Imana ireba “umutima”,ntabwo ireba appearance” (uko umuntu asa).Kandi ejo azasaza,he kugira uwongera kumureba.Ariko utari mwiza,ariko wumvira Imana,uwo niwe ufite agaciro.Kubera ko azazuka ku munsi w’imperuka,akazabaho iteka ari umujene (youth).Soma Yohana 6:40 na Yobu 33:25.Kuba mwiza si bibi.Ikibi ni ukubukoresha ukora ibyaha.

    Reply
  • Cyomoro Malik says:
    September 15, 2022 at 8:46 pm

    Ngo “Akeza ntikalya umwe”! Gusa nta shema lyo kwumva tuzagira umufasha w’umukuru w’igihugu wabaye “rwaserera” mu buzima. Ariko kandi ngo umenya atari we waba abayw uwambere!

    Reply
  • Cyomoro Malik says:
    September 15, 2022 at 8:46 pm

    Ngo “Akeza ntikalya umwe”! Gusa nta shema lyo kwumva tuzagira umufasha w’umukuru w’igihugu wabaye “rwaserera” mu buzima. Ariko kandi ngo umenya atari we waba abayw uwambere!

    Reply
  • MUJYANAMA says:
    September 15, 2022 at 10:20 pm

    Mwi mutera amabuye. Ubwo ubuzima niho bwamuganishije. No mubikomangomba by’ibwota masimbi se sinumva bibayo? Mu mureke. Gusa azi gukora cyane nibura. Kuba aca bugufi akajya GUHINGA GITAMISI ndamwemeye. Burya umwumbati ni imari muri DRC kabisa. Khamere agize amahirwe yo kuba yaramushatse amaze gukura. Buriya amaze gutuza, ntazongera kwirukira abandi bagabo.

    Reply
  • MUJYANAMA says:
    September 15, 2022 at 10:20 pm

    Mwi mutera amabuye. Ubwo ubuzima niho bwamuganishije. No mubikomangomba by’ibwota masimbi se sinumva bibayo? Mu mureke. Gusa azi gukora cyane nibura. Kuba aca bugufi akajya GUHINGA GITAMISI ndamwemeye. Burya umwumbati ni imari muri DRC kabisa. Khamere agize amahirwe yo kuba yaramushatse amaze gukura. Buriya amaze gutuza, ntazongera kwirukira abandi bagabo.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Mu saha 100 intambara yo muri Iran yatwaye miliyali $3.7

Ni ukuvuga ko buri munsi nibura hakoreshwa miliyoni $891. Ni intambara iri…

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro itsinda ry’abayobozi muri Samruk-Kazyna, Ikigega cy’Ubukungu…

Amerika yahamije ko itazumvikana na Iran keretse nimanika amaboko

Perezida wa Amerika, Donald Trump yatangaje ko nta biganiro bigamije ubwumvikane biteze…

AFC/M23 yohereje aba-comando bayo hafi ya Kisangani

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryohereje abarwanyi kabuhariwe hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya…

MINEMA yasabye abatuye mu manegeka kwimuka kubera imvura nyinshi

Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Gen Maj (Rtd) Albert Murasira, yasabye Abanyarwanda kwirinda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 yongeye kugaragaza ubugome ndenga kamere bwa FARDC

2 Min Read
Mu mahanga

Burusiya na Ukraine byahererekanyije imibiri y’abasirikare baguye ku rugamba

2 Min Read
Mu mahanga

Andi makuru mashya ku rupfu RWA Lt.Col Willy Ngoma 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?