BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Mar 20, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Rusizi: Umugore watawe n’umugabo afite ubwoba ko inzu izamugwaho

Rusizi: Umugore watawe n’umugabo afite ubwoba ko inzu izamugwaho

admin
Last updated: September 6, 2022 10:29 am
admin
Share
SHARE

Mu murenge wa Giheke, Twagirumukiza Germaine abayeho mu bwigunge, yatawe n’umugabo we. Mu nzu ifite amabati ashaje cyane niho aba n’umwana we, avuga ko ahorana ubwoba ko izamugwaho ndetse ngo urupfu ararwiteguye.

Germaine iyo imvura ibaye nyinshi ahunga inzu ye akajya kugama mu baturanyi

Germaine, atuye mu Mudugudu wa Rwamiko, mu Kagari ka Kigenge mu Murenge wa Giheke, mu Karere ka Rusizi.

Amaze amezi 10 atazi aho umugabo bashakanye yagiye.

Inzu yamusizemo, amabati yayo arashaje cyane, irava. Yabwiye UMUSEKE ko agahenge yari afite ari uko muri iki gihe hari impeshyi.

Ubwo impeshyi irimo kurangira ngo arabunza imitima yibaza we n’umwana we, aho bari buhungire imvura yo mu mezi ari imbere.

Ati “Iyi nzu ntiyubatse, ntisakaye iyo imvura iguye irava, nijoro ndabyuka nkicara. Umuyaga uraza nkakinga ko yangwaho, nta hantu mfite mpungira imvura y’ukwa cyenda. Niteguye urupfu.”

Uyu mugore asaba ubufasha bwo kubakirwa, cyangwa agahabwa isakaro.

Germaine avuga ko ikibazo cye yagerageje kukibwira ushinzwe imibero (SEDO) mu Kagari atuyemo ka Kigenge, amubwira ko atari akizi.

Abaturanyi be badusabye kudatangaza amazina yabo, na bo bavuga ko batewe impungenge n’imibereho y’umuturanyi wabo. Ngo na bo bahora bikanga ko inzu izamugwaho.

Basaba Leta n’undi wabona ubufasha, gufasha Germaine agahabwa isakaro cyangwa akubakirwa inzu.

Umwe ati “Umuturanyi ahora ataka ko inzu igiye kumugwaho, turabibona tukabura icyo twabikoraho. Amabati arapfumaguye, imvura iragwa akabura aho yikinga yamurembya akaza kugama.”

Undi ati “Uyu mubyeyi akwiriye inzu. Nk’abaturanyi tugira igishyika cy’uko inzu yamugwaho n’umwana we. Ntacyo dufite twamufasha, turasaba Leta ko yamufasha akabona isakaro.”

Ubuyobozi bw’Akagari ka Kigenge bwatangarije UMUSEKE ko ikibazo cye bukizi.

Gusa, buvuga ko atari ku rutonde rw’abagomba kubakirwa kuko hari abandi banyagirwa kandi bafite inzu zituzuye (ibikanka) bakiri gukorerwa ubuvugizi bwo guhabwa isakaro.

NYIRANEZA Anonciata, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigenge ati “Iyo nzu nta myaka itatu iramara umugabo we ayubatse, urutonde dufite ntabwo tumufiteho. Ntitwamwubakira hari abafite ibikanka bidasakaye, bari gukorerwa ubuvugizi ngo bahabwe isakaro.”

Yavuze ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha nibongera (ubuyobozi bwo hejuru) gusaba abandi bafite ibibazo, ko ari bwo Germaine na we “twamushyiraho agakorerwa ubuvugizi.”

Uyu mugore abana n’umwana we, umugabo we amaze amezi 10 atazi aho yagiye

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW I RUSIZI

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • Claude says:
    September 6, 2022 at 10:40 am

    Mwaramutse!
    Ni ukuri aha atuye hateye agahinda!Gusa nibaza niba itangazamakuru ridakwiye kujya ryibuka ko ari ubutegetsi bwa 4!Nk’ubu uwo mugabo muramucecetse,nti mutubwiye aho yagiye,…ngo azanaryozwe icyo cyaha yakoze(niba mubibona ko yagikoze)!Nyamara inzu niyuzura azagaruka mubiceceke!

    Reply
  • Asyi says:
    September 6, 2022 at 4:27 pm

    Yayivuyemose niba abona ko ishobora kumugwira nyine?
    Abanyarwanda baratese.
    Nonese nimugwira ikamwica cg ikamwicira umwana ni nde uzaba uhomba, si we?

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Kenya: Abakora mu by’indege bateguje indi myigaragambyo

Ihuriro ry’abakora muri serivisi z’indege muri Kenya (KAWU) ryatangaje ko abanyamuryango baryo…

Nyagatare: Hangijwe ibiyobyabwenge birimo urumogi na kanyanga bifite agaciro k’arenga miliyoni 56 frw

Mu Karere ka Nyagatare, habereyemo igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge birimo urumogi na…

Sudan: RSF yishe abarenga 17, isiga abarenga 120 bakomeretse

Imirwano yongeye gufata intera hagati y’ingabo za Leta ya Sudan n’abarwanyi b’Umutwe…

Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wa rimwe mu matorero akomeye muri Amerika

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki 18 Werurwe 2026, Perezida…

Umunsi w’Ilayidi wamenyekanye

Ubuyobozi bukuru bw’ Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), bwatangaje ko umunsi mukuru…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?